Ibyo aregwa biramutse bimuhamye, Kizito ashobora gukatirwa gufungwa burundu!

Publié le par Kanyarwanda

Kizito Mihigo imbere y'abanyamakuru kuri 15/04/2014
Kizito Mihigo imbere y'abanyamakuru kuri 15/04/2014

Urubanza rwa Kizito n'abo bareganwa, ruzasubukurwa ku ya 12 Nzeli 2014. Tubibutse yuko Kizito na bagenzi be bararegwa ubufatantacyaha mu iterabwoba, kugambanira ubutegetsi na perezida wa répubulika, bityo ubushinjacyaha bukaba bubasabira gufungwa burundu!

Ubwo Kizito yagezwaga imbere y'abanyamakuru ku ya 15 Mata 2014, yemeye ko yagiranye ibiganiro kuri internet n'abarwanya leta ya Kagame aho yavuze ko yahitamo urupfu rwa Kagame aho kugirango intambara yongere irote mu Rwanda.

Twe tuzi neza ko ibimuregwa ari ibihimbano, kandi n'ibyo yemereye imbere y'abanyamakuru ashobora kuba yarabyemeye kubera iyicwarubozo! Ikindi kandi niba yarifuje Kagame gupfa mu mwiherero, siwe wenyine wagombye kubibazwa kuko abanyarwanda twese tubitekereza!

Twese tuzi neza ko Kizito yazize indirimbo ye "igisobanuro cy'urupfu" aho kuva ku munota wa 4: 31 kugeza 5:21, agira ati "...jenoside yangize imfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira...ndabazirika, ndabakomeza..."!

Kuvuga ko Kagame na FPR ari abicanyi, kandi ni ukuri, ngicyo icyaha gihanishwa igifungo gishobora kugera kuri burundu mu Rwanda!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article