Kagame 2034: ingaruka zo kudashyirahamwe kwa opposition nyarwanda

Publié le par Kanyarwanda

Mu kwipakurura ingoma mpotozi ya Kagame, abanyarwanda bakeneye ubumwe bw'abamurwanya

Mu kwipakurura ingoma mpotozi ya Kagame, abanyarwanda bakeneye ubumwe bw'abamurwanya

Kagame 2034: ingaruka zo kudashyirahamwe kwa opposition nyarwanda

Iyo urebye ivugururwa ry'itegekonshika ryemejwe n'abadepite bo mu Rwanda wakwibwira uti: "ibi birimo ubugoryi bwinshi n'agasuzuguro karenze"! Ariko iyo usubije amaso inyuma, ubona ko nta mahitamo menshi bari bafite. Abari mu Rwanda Kagame yabahinduye ingaruzwamuheto n'utekereje kumurwanya apfa ataranarihingutsa. Abari mu mahanga, bamurokotse bananiwe gushyira hamwe ngo bamurwanye bagamije inyungu z'abanyarwanda aho guharanira izabo bwite cyangwa izo agatsiko baba bibumbiyemo.

Kuriya guhindura itegeko nshinga rero, mbona ari ubutumwa abadepite bo mu Rwanda bahaye opposition nyarwanda, bugira buti:" mu myaka 21 ishize mwananiwe kwishyira hamwe ngo mutembagaze ingoma ya Kagame, dore tubongeje indi 19, nimwinanirwa ni akazi kanyu"

Nk'uko bigaragara, amashyaka arwanya Kagame yananiwe kwishyira hamwe ngo agire urugaga rufata ibyemezo ahuriramo, agire igisirikare kimwe kiteguye guhirika Kagame ku ngufu bibaye ngombwa.

Dore inama nagira abahagarariye amashyaka n'abanyarwanda bose batemera politike ya RPF : " Kuko kwishyira hamwe byabananiye, nimukore amatora, hashyirwego urwego rumeze nka guverinoma y'ubumwe nyabwo bw'abanyarwanda". Uwo rwego ruramutse rugiyeho ibyemezo byarwo bikubahwa n'abarwanya ubutegetsi bwa Kagame bose, nta gushidikanya ko abanyarwanda twese tuzabatera inkunga maze ingoma ya Kagame tukayihirika mbere ya 2034.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article