Tugamije iki?

Publié par Kanyarwanda

Tugamije iki?

Nk'abatangabuhamya bahagaze ku bwicanyi ndegakamere bwakozwe na FPR ya Kagame, ntidushidikanya ko Pahulo Kagame, président w'urwanda ari uwa mbere mu bagizi ba nabi b'ikinyejana cya 21; akaba ariyo mpamvu agomba gushikirizwa ubucamanza byihuse. Ku bw'amahirwe make, uyu mwicanyi, utegekesha igitugu, ubeshya akanasahura akomeje gushyigikirwa n'amahanga.

Ku butegetsi bw'igitugu bwa Kagame, urwanda rwabaye igihugu kitubahiriza uburenganzira bw'ibanze bwa muntu, uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka bwabaye inzozi zidashobora kugerwaho ku banyarwanda, inzego zifata ibyemezo zihariwe n'agatsiko k'abicanyi, abanyabinyoma n'ibisambo.

Turasaba amahanga n'abanyarwanda gukora ibishoboka byose kugirango aba bicanyi bashyikirizwe ubutabera. Tuributsa abafasha Kagame ko amaraso y'inzirakarengane ahitana mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo atemba no kubiganza byabo.

Publié dans Antikagame, Kagame, RDC, Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :