Indahiro ya FPR: ninyitatira nzabambwe nk'umugome wese

Publié le par Kanyarwanda

Kuri iyi ntambwe idasubira inyuma,
Jyewe …………………………………………………………………………
….

Nintatira iyi ndahiro nzabambwe nk'umugome wese

Nintatira iyi ndahiro nzabambwe nk'umugome wese

Ndahiriye hagati y'aba banyamuryango nemeza ko numvise neza imigabo n'imigambi FPR/INKOTANYI yiyemeje guteza imbere kugira ngo buri munyarwanda wese, ari umuto, ari umusaza ndetse ari n'uzavuka mu bihe bizaza azagire agaciro mu gihugu cye cyangwa se n'ahandi azaba ari hose.

Ndahiye nemeza kandi nsezeranye ko ngomba kwifatanya na buri muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI muri iki gihe no mu bihe bizaza. Nemeje ko ngomba kwiyumvisha ko buri muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI agomba kurinda, kurinwa, kugira no kugirwa inama kugira ngo twirinde ibyago byose byagwiriye igihugu cyacu n'abagituye bose.

Nemeye kandi ko nzafatanya n'abandi kurwanya abanzi b'u Rwanda aho bazaba bari hose. Ndahiriye kandi mu maso y'aba banyamuryango ko nzakurikiza amategeko yose ya FPR/INKOTANYI ariho ari n'azashingwa. Nzirinda gukora amafuti, guhemuka, kuzarira n'andi makosa yatumye igihugu cyacu kigwa mw'icuraburindi.

Banyamuryango muri hano, nindamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n'imigabo, imigambi n'amategeko bigenga FPR/INKOTANYI, nzaba mpemukiye buri munyarwanda, nzabambwe nk'umugome
wese.

Iyi ndahiro abanyarwanda batari bake barayirahiye. Bamwe babikoze ku bushake abandi bararahizwa. Yaba uwarahiye ku bushake cyangwa abarahijwe ku ngufu, bake nibo basobanukiwe by'ukuri iby'iyi ndahiro y'ubugome.

Aha twakwibaza tuti:

  • Mbese abicwa bazira gusobanyiriza RPF kandi bararahiye iriya ndahiro baba bizize?
  • Ese abicwa bararahiye iriya ndahiro ku ngufu cyangwa batarigeze barahira baba bazize iki?

Reka ndangize mbaza abantu nka ba Kayumba Nyamwasa, Théogène Rudasingwa n'abandi bibumbiye muri RNC ndetse bakaba bari mu bahimbye iriya ndahiro niba uburyo Kagome abahiga budafite ishingiro!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article