Ubwenge burarahurwa: isomo rya democratie from Burkinafaso

Publié le par Kanyarwanda

Ubwenge burarahurwa: isomo rya democratie from Burkinafaso

Nyuma y'uko abaturage ba Burkinafaso bamaganiye kure umwicanyi wategekeshaga igitugu (dictateur) Blaise Compaoré kugeza aho avuye ku butegetsi akanahungira muri Côte d'Ivoire, mu minsi ishize abasirikari b'urwara rurerure (rumwe rwimennye inda) bashatse gufata ubutegetsi ku ngufu ariko basanga abaturage ba Burkinafaso batavugirwamo! Ntibyamaze n'icyumweru, ubutegetsi buba bwasubijwe rubanda, ndetse n'umutwe w'abasilikari barindaga Blaise Compaoré akaba ari nawo wari wakoze iyo coup d'état ubu washeshwe!

Ibi bitwereka ko n'ubwo Blaise compaoré yategekesheje igitugu, akica akanasahura mu gihe cy'imyaka 27 nta gahora gahanze. Ibi byakwiriye kubera isomo mwene Rutagambwa ko mu gihe kidatinze nawe azakanirwa urumukwiye.

Uti Blaise Compaoré na Kagame ka Rutagambwa bahuriye he?

Kimwe na Blaise Compaoré, Kagame kacu ai akagabo kadashaka kuva ku butegetsi kubera gutinya kuryozwa ibyo kakoze.

Kimwe na Blaise Compaoré, akamasa kazaca inka Kagome, kafashe ubutegetsi kamaze gukora coup d'état no guhitana présidant wariho ndetse n'abaturarwanda batagira ingano.

Kimwe na Blaise Compaoré, Kagome ka Rutagambwa kameze nk'isiha rusahuzi kigwijeho umutungo n'ibyiza byose by'igihugu.

Kimwe na Blaise Compaoré, Kagame ategekesha igitugu, abaturage bakamwereka ko bamwubashye ndetse banamutinya, ariko mu by'ukuri tumuteze iminsi.

Aha twakwibaza tuti ese Kagame azaca agahigo ka Blaise compaoré maze nawe azageze ku myaka 27 akica anagisahura? Twibuke ko Kagome amaze imyaka 21 uRwanda yararugize akarima ke! Mbese abanyarwanda tuzamwihanganira indi myaka 6?

Ku bwange n'umunsi umwe ni mwishi, ariko burya ngo iyihuse ibyara ihumye; nimuze duhurize imbaraga hamwe maze umwanzi uri kutwangiriza urwatubyaye tumuhe akato, tumukanire urumukwiye amazi atarenga inyanja. nibitagenda bityo, azakomeza atwicemo umwe umwe kugeza abasigaye bose babye ingaruzwamuheto.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article