Inyamibwa izirusha gusarika

Publié le par Kanyarwanda

Inyamibwa izirusha gusarika

Njya numva abambari bawe bakwita intore izirusha intambwe

nkibaza niba atari ukubera amaguru yawe y'urubabara rwa rubaburabirenge!

Njya numva wita abandi interahamwe, nkagira nti ahubwo uri

interahamwe izirusha kwica!

Abasizi b'ingaruzwamuheto bakwita inyamibwa!

Reka nanjye nkwite inyamibwa; uri inyamibwa y'ubugondo izirusha gusarika.

Ntutinya gusarika izihaka cyangwa izivuka, ndetse n'iziri mu zabukuru ntuzicira akarurutega!

Izo kwa rukara uzanga urunuka, ariko ikibabaza ni uko n'izo musangiye urwuri uzisarika mu kico ndetse n'izaguhungiye kure ukazisangayo! Izakurokotse uzihejeje ishyanga!

Ba bavuzi b'amazina y'inka bakuvuze imyato wabataye mu buvumo, ba bashumba bakwitagaho uri mu ishyamba ry'inzitane wabagongesheje impfizi y'ikamyo, ababakomokaho ubaha akato; naho ba baveterineri bakuvuraga bwaki wabarashishije umwubikano.

Uri inyamibwa y'ihene mbi imwe itazirikwaho iye,

uri inyamibwa y'inyabwoba imwe ihora yikanga baringa,

uri inyamibwa izirusha gusarika,

uri inyamibwa y'imbwa izirusha imikaka,

uri inyamibwa izirusha kwica!

Publié dans Kagame, rwanda, RPF

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article