Imitegekere ya Kagame ayikura ku ya Habyarimana

Publié le par Kanyarwanda

Imitegekere ya Kagame ayikura ku ya Habyarimana

Abanyarwanda baravuga ngo "abantu basa ntacyo bapfana"! Ese koko Kagame na Habyarimana ntacyo bapfana? Njye nsanga Habyarimana ari se wa Kagame mu bya politique! Ariko hari aho ugera ugasanga umugabo yarigishije umwana we guhamizira maze umwana akamurusha!

Dore bimwe bituma nemeza ko ubutegetsi bwa kagame bukomoka ku bwa Habyarimana:

1- Coût d'état/ putch cyangwa gufata ubutegetsi ku ngufu:

Nk'uko twese tubizi, Habyarimana yafashe ubutegetsi nyuma ya coût d'état yahitanye Kayibanda Grégoir wari umwe mu barwaniye révolution! Kimwe na Habyarimana, Kagame yafashe ubutegetsi muri RPF amaze Kwica Fred Rwigema wari watangije urugamba rwo rwo kubohora abanyarwanda bari baraboshywe n'ubutegetsi bwa Kinani! Nk'uko nabivuze haruguru nti umwana yarushije ise guhamiriza, Kagame yashyize yivuganye Habyarimana, ibyakurikiyeho mwese murabizi!

2- Gutegekesha igitugu, ubwoko bumwe n'ishyaka rumwe rukumbi:

Ku bavutse ku ngoma ya Habyarimana, twese twavukiye muri MRND, dukura dukora animation, turirimba Habyarimana, tumwita umubyeyi, ariko ku rundi ruhande yari yarahejeje abatutsi bamwe mu buhungiro, abandi mu munyururu, abandi bicwa!

Muri iki gihe ntawavuga ko mu Rwanda hari amashyaka menshi , ishyirahamwe ryose ritemera amahame ya RPF riraseswa, abayobozi baryo abatishwe bagafungwa cg bakicwa; abarokotse baheze ishyanga! Abakiri bato nta kindi bigishwa, babeshywa ko Kagame ari umubyeyi, ko yababohoye, bakamuririmba, bakamwita umubyeyi....

Ku bwa Habyara abategetsi bose b'ibikomerezwa bari abahutu, ariko mu rwego rwo kubeshya amahanga hari n'abatutsi bari baragiriwe ikizere! n'ikimenyimenyi chef w'interahamwe Kajuga yari umututsi! Kagame nawe ntiyatatiye igihango cy'uwamwigishije guhamiriza, kuko ubu imyanya ikomeye yose muri politiki ari iya abatutsi. Ariko kubera gutekinika no gushaka kubeshya amahanga, abahutu bamwe ba kadahumeka bahabwa imyanya, aha twavuga nka Rucagu Boniface chef w'interahamwe 2.0 ziswe intore!

3- Iringanizamoko mu mashuri:

Ku bwa Habyarimana, abatutsi n'abahutu bo mu majyepfo bageraga mu mashuri yisumbuye bari mbarwa! Ubu ku bwa Kagame, amashuri yarafunguwe, umututsi ubushoboye n'utabishoboye bigira ubuntu kuva muri primaire kurangiza university! Abahutu babishobowe bemewe kwiga ariko bakishyuzwa ibya mirenge badashobora kubona. Ababashije kuyarangiza bakaba abashomeri, akenshi bagahitamo inzira yo guhunga urwababyaye!

4- Ikinyoma ku iterambere:

Ku bwa Habyara, twaririmbaga ko twateye imbere ko uRwanda ari Paradizo, ko nta gihugu kiruta uRwanda ko mu Rwanda hatemba amata n'ubuki n'ibindi binyabasazi, ariko abanyarwanda bensi bari barishwe n'inzara, kwambara inkweto, kurya inyama cg umuceri byari iby'abakire! Uyu munsi isi yose iziko uRwanda ari model y'iterambere muri africa. Ariko ntibibujije abanyarwanda benshi kuburara, kutagira aho bataha, kutabasha kuriha amashuri y'abana babo...!

5- Guheza abanyarwanda mu buhungiro:

Ku bwa Habyarimana, abahutu n'abatutsi batavugaga rumwe na Kinani bari barahejejwe ishyanga ngo uRwanda rwaruzuye Kandi icyo gihe abanyarwanda bari milioni 6! Uyu munsi ku bwa Kagame umubare w'abanyarwanda uregera millioni 11, ese ubu Rwaba noneho Rwaruzuye?

Reka mpinire aho, ahasigaye namwe nahanyu nshuti basomyi, miuduhe ibitekerezo by'ibindi bimenyetso byerekana isano hati ya Kagame na Habyarimana!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article