Kizito Mihigo akatiwe gufungwa imyaka 10

Publié le par Kanyarwanda

Kizito Mihigo akatiwe gufungwa imyaka 10

Amaktu dukesha BBC gahuza aratangaza ko KIzito Mihigo ejo kuwa 27/02/2015 yakatiwe gufungwa imyaka 10.

Kuvuga ko Kizito ari umwanzi w'uRwanda ukwiriye kubifungirwa imyaka 10 ni ugusebanya! Nkurikije ibikorwa bya Kizito, haba mu buvanganzo bwe ndetse no gushaka kubohora abanyarwanda ingoyi ya Kagame, nsanga ari ibikorwa bye ari ubutwari bukwiriye ishimwe!

Kizito ngo yahamijwe ibyaha 2 nawe yiyemerera bityo agabanyirizwa ibihano: Icyo kugirira nabi ubutegetsi harimo n'umukuru w'igihugi n'icyo gucura umugambi w'ubwicanyi. Hagati aho bagenzi be batemeye ibyo baregwa igihano cyikubye kabiri.

Mu nkuru nanditse kuri kizito ku itariki ya 16/11/2014 yari ifite umutwe ugira uti: "Kizito yarokotse ubwa kabiri: aba yaricanywe na bya bihumbi 46" nashaka kugaragaza ukuntu ibyaha n'urubanza bya Kizito byashyizwe ku karubanda kugirango abere akabarore urubyiruko rwab'abanyarwanda cyane cyane abatutsi. Ubutumwa Kagame yahaye urubyiruko rw'abatutsi rutekereza kumurwanya ni uko atazashidikanya kubanyuza iya lake Rweru. Aha nakwibaza nti mbese ubwo butumwa bwarumviswe, mu gihe abandi batutsi bakomeje kwicwa, n'uwiyita ko yababohoye!? Twizere ko mu minsi iri imbere Kizito atazitirwa gushaka kwambura imbunda umupolisi umurinze!

Icyo nabwira Kagame na Nziza, ni uko kuguma kwica abana b'uRwanda cg kubafunga ntibizabuza abanyarwanda kurakara, cyangwa ngo bibahume amaso bananirwe kureba ibiri kubera kuri bene wabo!

Kagame yabwiye Kikwete ngo azamutegerereza ahantu atiteze amukubite amutunguye, ariko ndibaza ko Kagame ariwe wibwiraga, kuko abanyarwanda tumutegerereje aho atiteze, ntazamenta inkuba imwanuye!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article