NABAMBWE NABAMBWE

Publié le par Kanyarwanda

NABAMBWE NABAMBWE

Yohani 19:4-6: "Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi, ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.» Nuko Yezu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’igishura gitukura. Pilato arababwira ati «Nguyu wa muntu.» Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye."

Kuri uyu wa gatanu mutagatifu turazirikana urupfu rwa Yezu, wishwe nta cyaha yakoze, ahubwo azira ibyaha by'abandi! Muri iki gihe rero ntitwabura kuzirikana bagenzi bacu Mihigo Kizito, Ntamuhanga Cassien, Jean-Paul Dukuzumuremyi , Muganijimana Faustin, Ndahiro amiel, Nduwayeszu Jean Marie, Kanaburenge François na Nsengiyumva Alfred baherutse gufatwa bagafungwa bashinjwa ngo gukorana na FDLR na RNC. Ni gute umuntu uri mu Rwanda yabasha gukorana na FDLR nanjye ntari mu Rwanda narabishatse nkabura inzira nyuramo! Ni gute washinja umuntu nka Kizito gukorana na FDLR na RNC kandi ayo mashyaka nayo ubwayo yarananiwe gukorana!

Reka twigarukire kuri izi nzirakarengane zacu, cyane cyane Kizito bizwi neza ko yazize indirimbo ye "igisobanuro cy'urupfu". Amagambo akubiye muri iyi ndirimbo ni ukuri gusa. Kizito rero yazize ko ari umunyakuri, ariko siwe wa mbere mu mateka y'isi waba uzize kuba umunyakuri. Yezu Twibuka urupfu uyu munsi yishwe ashinjwa ngo yiyise umwana w'Imana, kandi byari ukuri. Mu Rwanda kandi ukuri Kizito yavuze abicishije mu nganzo ye siwe wa mbere ukuvuze akakuzira. Turibuka Déo MUSHAYIDI, Mme Victoire Ingabire UMUHOZA, NTAGANDA Bernard, NIYITEGEKA Theoneste n’abandi banyapolitike bafunze bazira ukuri kwabo. Sinakwibagirwa kandi abishwe bazira guharanira ukuri nka Col. Patrick Karegeya, Seth Sendashonga... (reba: http://antikagame.over-blog.com/2014/01/ibyaranze-kagame-mu-myaka-20-ishize.html), aba bavandimwe bose tubazirikane, tubasengere, maze izuka rya Yesu tuzibuka ku cyumweru rizababere isoko y'ikizere cyo kuzarangiza inzira y'umusaraba barimo batanjyanywe iGorogota!

Reka ndangize mbwira abanyapolitique bari muri opposition nti: "abanyarwanda nimwe bahanze amaso, ariko kugeza uyu munsi nta kizere babafitiye kuko byabananiye gushyira hamwe. Opposition nidashira hamwe, ntishobora kuzakuraho ingoma ya Kagame, bityo akarengane kari kubera mu Rwanda kazakomeza, abanyarwanda bazakomeza bategereze Messia amaso ahere mu kirere." Abanyapolitiki bari muri opposition nibatarenga amacakubiri ari hagati yabo, ngo buri wese areke gukurura yishyira, uRwanda Kagame azaruraga Nyiramongi, Nyiramongi arurage Cyomoro, Cyomoro nawe azarurage abazamukomokaho, kandi abo bose bazaza ari babi kurusha Kagame.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article