Tito Rutaremara: kuba muri RPF ni ukumenya kubeshya no kwitandukanya n'ubwenge

Publié le par Kanyarwanda

Tito Rutaremara: kuba muri RPF ni ukumenya kubeshya no kwitandukanya n'ubwenge

Tito Rutaremara yagombye kubabazwe n’uko ishyaka abereye umwe mu barishinze ryabaye agaco k’amabandi n’abicanyi!

Mperutse gusoma ikiganiro Senateur umuvunyi mukuru Tito Rutaremara yagiranye n’ imirasire.com bintera kwibaza icyagombye kubabaza umunyarwanda uwo ariwe wese ariko cyane cyane Tito Rutaremara. Iyo uyu mugabo aba ashyira mu gaciro, yari kubabazwa n’uko RPF yashinze yahindutse ikijyini kibi (monster).

Abanyarwanda benshi bari bategereje byinshi kuri RPF, bari baziko igiye gukuraho akarengane n’igitugu ikazana ubworoherane n’amahoro arambye. RPF yavutse mu 1987, Tito Rutaremara ari mu bayishinze anayibera umunyamabanga Mukuru mu ikubitiro. Ku ya 01 Ukwakira 1990, RPF/RPA yateye uRwanda, Ku ya 02/10/1990, Uwaruyiyoboye RIP Gisa Rwigema yicwa mu buryo bw’amayobera. Abashishoza neza bemeza ko yishwe na Kagame. Umunsi Rwigema apfa, amahame n’ikizere abanyarwanda bari bafitiye RPF byajyanye nawe! Nguko RPF yahindutse nka “le monster de Frankenstein (the Frankenstein monster)”.

Muri icyo kiganiro Rutaremara Tito avuga ko yababajwe cyane no kuba impunzi, ariko we n’agatsiko ka Kagame bakomeje kugira abandi banyarwanda impunzi. Avuga kandi ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Rwigema, ariko ntibimubuza gukorana n’uwamuhitanye kugirango agire RPF akarima ke! Ikindi avuga cyamubabaje ni jenoside; nyamara nk’umucurabwenge wa RPF azi neza ibiyihishe inyuma. Ntiyakwihanukira ngo abeshye avuge ko igikorwa cy’iterabwoba cyo kwica Habyarimana ataricyo cyatumye jenoside itangira, kandi icyemezo cyo guhanura indege ari muri bamwe mu bagifashe batitaye ku nkurikizi!

Tito Rutaremara wigaragaza nk’umuntu wicisha bugufi, nsanga ari umunyamanyanga, ubeshya icya Semuhanuka. Iyo ibi avuga ko byamubabaje biba ari ukuri, aba yaritandukanije n’ubutegetsi bw’agatsiko ka Kagame bukomeje kwica, gufunga no kugira impunzi abanyarwanda. Mbese uburenganzira yarwaniye buri hehe? Kimwe n’abandi ba Rusahuriramunduru bafatanyije ubugome, nta rukundo afitiye abanyarwanda muri rusange; yarwaniye inyungu ze, ndetse n’ubu aharanira inyungu ze.

Tito Rutaremara agomba kuzirikana ikintu kimwe gusa; gukorera Kagame ni nko gukorera shitani, iguhesha akaboko k’imoso ak’indyo gafashe impiri yo kuguhonda mu mutwe!

Kagame's democracy

Kagame's democracy

Publié dans Tito Rutaremara, RPF, FPR, Kagame

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article