Kwibuka 21: Hibukwa iki? Hibukwa nde?

Publié le par Kanyarwanda

Kwibuka 21: Hibukwa iki? Hibukwa nde?

Muri uku kwezi abanyarwanda barazirikana ikiswe "genocide yakorewe abatutsi" turagaruka ku ngingo abanyarwanda benshi tutarumvikanaho. Ni nde wateguye iyo genocide? Ku byerekeye umubare w'abatutsi bayiguyemo nabigarutseho mu rwandiko nandikiye ambassadeur Jacques Kabale uhagarariye uRwanda mu bufransa. Kuva amahano FPR yaterereje uRwanda yabaho, FPR yakomeje gukora propaganda, ihatira abanyarwanda kwibuka aho gusubiza amaso inyuma ngo bazirikane banashishoze bashakije inkomoko y'ibyababayeho.

Mu minsi yashize twanditse ibitekerezo byerekana ukuntu Kagame na FPR aribo bagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry'abatutsi. Imwe muri izo nyandiko igira iti: Paul Kagame a sacrifié les tutsi, par JMV Ndagijimana ndetse n'indi igira iti: "Paul Kagame ntiyahagaritse jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda ahubwo yayigizemo uruhare rugaragara"ya Jackson Munyeragwe. Twanditse Kandi n'inyandiko zahamagariraga abanyarwanda kwibuka bose: "Kwibuka 20: n'abahutu bava amaraso". Ndetse n'inyandiko yagiraga iti: "ibuka na FPR nibo bapfobya génocide".

Uyu munsi turagerageza gusesengura ibirebana n'uwateguye jenocide zakorewe abanyarwanda.

Nk'uko nakunze kubivuga, mu Rwanda ntihabaye jenocide imwe, habaye génocide byibura ebyiri kandi zose zateguwe na FPR ya Kagame n'abo bari bafatanyije. Icyo izo jenoside zitandukaniyeho ni uko iyitiriwe abatutsi yateguwe na FPR ariko igashyirwa mu bikorwa n'abahutu b'ibigoryi n'inda ndende. Iyapfukiranwe ikaba ari nayo yaguyemo abanyarwanda b'abahutu batagira ingano, yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa na FPR.

Yaba Kagame ndetse ibisigazwa bya FPR bisigaye mu Rwanda ndetse n'abari bafatanyije nawe uwo mugambi wo gutsemba abanyarwanda, nta numwe wemera ko ari FPR yateguye jenocide yakorewe abatutsi n'iyakorewe abahutu. Aha wakwibaza niba bariya bavuga ko bitandukanije na Kagame na FPR, baritandukanije nayo by'ukuri mu gihe bakomeje kuyihishira ibanga!

Reka tugaruke kuri jenoside yitiriwe abatutsi. Nk'uko nabivuze haruguru ndetse n'uko bagenzi bange bakomeje kubigarukaho berekana ko Kagame yatanze abatutsi ho igitambo kugirango agere ku butegetsi, nsanga ari ugushaka gutsinda (kutavuga neza) ko Kagame ariwe wayiteguye azi neza ko izamugeza ku butegetsi. Muribuka uburyo abakomando ba FPR bishe ba Gatabazi na ba Bucyana bizera ko jenocide itangira ariko biranga, kugeza aho bafashe umugambi wo kwica Habyarimana barangiza bagahamagarira abahutu b'abashonji kwica abatutsi babasezeranya ko bazarya ibyabo. Nguko uko umugambi wacuriwe ku Murindi wacuze inkumbi mu 1994.

Ikindi kigaragara ni uko FPR imaze gufata ubutegetsi, abatutsi yakomeje kubagira iturufu ikoresha business zayo. Amagufa agirwa imitako iranga uRwanda, abarokotse bagirwa ibicuruzwa. Ikindi ni uko kuva Kagame yafata ubutegetsi atahwemye kwica, ndetse muri iyi myaka akaba yibasiye abatutsi bamaze kuvumbura amanyanga ye. Ingero za vuba ni nk'urwa Rwigara, Gasakure, Karegeya...tutibagiwe abatutsi batagira ingano bari mu munyururu. Aha wakwibaza uti: ese mu Rwanda haracyari interahamwe zica abatutsi? Ese ubutegetsi buriho ni bwa bundi bwa Habyarimana bwitirirwaga gutoteza abatutsi?

Ikigaragara ni uko jenocide yitiriwe abatutsi ishingiye ku kinyoma cyambaye ubusa. Abatutsi nibadakanguka ngo barwanye Kagame n'agatsiko ke baraza gusanga bari gutotezwa kurusha ku bwa Habyarimana cyangwa mu gihe cya revolusiyo.

Reka ndangize nifuriza abibuka kugira icyunamo cyiza, n'abazirikana gusubiza amaso inyuma.

Mugire amahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article