Amaso arimo urupfu ntabona

Publié le par Kanyarwanda

Amaso arimo urupfu ntabona

Inkota ya kagame, imeze nka wa wundi ujya gutera uburezi akabwibanza! Kwica abo bahanye igihango si ubwa mbere Kagame abikora, sinubwanyuma kuko inkota ye ni nka Ruhuga rwa Kanjogera ihorana inyota! Muribuka ko ajya gutangira yahereye kuri Rwigema, ku ya 02/10/1990, akurikizaho abashoboraga kumubangamira bose nka ba Bunyenyezi, Rizinde n'abandi. Abahutu b'inzira karengane yishe kuva mu majyaruguru kugeza mu majyepfo ndetse no muri Congo simbagarukaho. uko yishe Habyarimana, n'akagambane yakoreye abatutsi b'inzirakarengane nabyo simbitindaho. Ibyo yakoreye abamuyobotse cg bafatanyije kuva kuri Seth Sendashonga kugeza kuri Col Patrick Karegeya bizwi na buri wese. Uwashaka kubarura abo Kagame amaze kwica bwamwiriraho bukanamukeraho!

Abanyarwanda bagira bati amatwi arimo urupfu ntiyumva; bakongera bakibaza bati: "ariko se utumva, ntanabona"? Ibi simbivuga mu rwego rwo gushinyagurira abo Kagame yamaze kwirenza, ahubwo ndashaka kwibutsa intore ko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro! Nyuma ya Rwigara Assinapol, ni inde uzakurikiraho?

Urupfu rwa Rwigara Assinapol ni iki rudusigiye, cyangwa ni iki rusigiye abiyita intore? Intore cyangwa nundi wese wigeze kubayo azirikane ko ajo cyangwa ejobundi ariwe utahiwe!

Ntibizabatangaze nimumva umunsi umwe ngo James Kabarebe, Jack Nziza, Boniface Rucagu, Moussa Fazil Harelimana, Louise Mushikiwabo cyangwa indi ngirwa ntore ngo iri mu gihome cyangwa mu irimbi.

Ikibabaje kinatangaje ni uko hari abantu bitwa ko bajijutse bagikomeje gupfukamira Kagame no kumukomera yombi kandi aribo bakwiriye gufata iya mbere mu rugamba rwo gukoma mu nkokora imigambi ye yo kwica no kwikwizaho ubukungu bw'uRwanda.

Uhishira umurozi, akakumara ku rubyaro! Abwirwa benshi akumva beneyo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article