Ikigega cya FARG

Publié le par Kanyarwanda

Ikigega cya FARG

Ese ikigega FARG cyaba gihagaze gute imyaka 20 nyuma ya jenoside yitwa ko yakorewe abatutsi?

Ndibuka ko nkiri umunyeshuri, abatutsi bose twiganaga , baba impfubyi ndetse n'abari bafite ababyeyi bombi barihirwaga na FARG. Hagati aho impfubyi z'abahutu ishuri zarivagamo zikajya gushaka akazi k'ububoyi!

Uyu munsi ndibaza impamvu FARG ishingiraho irihira amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye abana b'abatutsi bavutse nyuma ya jenocide? Ese ubupfubyi n'umurage? cyangwa gucika kw'icumu byabaye ubwoko? Ese abacitse ku icumu rya RPF bo bitabwaho nande?

Mu Kanya nibutse akaririmbo inkotanyi zajyaga ziririmba mbere ya genocides, bagiraga bati: "Habyarimana baramubajije, t'ese Habyara ko utumariye abana, ati reka mbamare ,ntabo nabyaye, abo nabyaye bibereye iburayi weeeeeeeeee...."! Aha nabibutsa ko babiririmbaga icyo bise jenocide kitaraba!

Muri iki gihe sinzi niba uwahinduranya amazina iyo ndirimbo itakomeza kujyana n'igihe! Uwagira ati: "Kagame Paul baramubajije, t'ese Kagome ko utumariye abana, ati reka mbamare ,ntabo nabyaye, abo nabyaye bibereye amerika weeeeeeeeee...."!

Aka karirimbo rero karatwibutsa ko uwatugize impfubyi atari Habyara ahubwo ni Kagame n'agatsiko ke! Abatutsi kugirango akomeze kubahuma amaso, abakinga ibigega nka FARG ngo birabafasha kandi mu by'ukuri kubafasha nyako kwari ukutabagira imfubyi cyangwa abakomoka ku mpfubyi!

Ikibabaje ni uko akomeje kubica umwe umwe, ariko abenshi bakamera nk'aho batabibona, bagakomeza kumukomera amashyi no kwasama akabatamika! Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro! Uyu munsi ni njye, ejo ni wowe!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article