Amaraso arasama

Publié le par Kanyarwanda

Amaraso arasama

Leta ya Kagame niyo ikunda kuvuga ko icyaha cya jonocide kidasaza! Iyo Kagome n'abambari be babivuga baba bibwira ko bambwira abandi ko bo bitabareba!

Nyuma y'imyaka 25 Kagame n'agatsiko ke bica abanyarwanda cyane cyane abahutu, bibwiye ko ibyo bakoze byibagiranye kugeza ubwo ubwongereza bweretse Kagame ko umuzungu atibagirwa!

Muribuka mu minsi ishize "UNTOLD STORY" none hakurikiye Karake. Ibijya gucika bica amarenga! Baravuga ngo iminsi y'igisambo ni 40, iy'umwicanyi nka Kagame n'ubwo imaze kugera ku myaka hafi 25, ariko biragaragara ko iri kugenda yegereza!

Kagame aherutse kuvuga ngo abazungu badufata nk'abasuhuke batubahiriza amategeko (immigrés illégaux); aha ndashaka kumunyomoza kuko abicanyi nkawe iyo igihe bahawe na Rugigana kirangiye bafatwa nabibi kukusha abasuhuke batubahiriza amategeko!

Kagame n'abicanyi be niba bakirengagiza ko akabo kagiye gushoboka nabagira inama yo gukanguka bagpfukamira abanyarwanda bakadusaba imbabazi, yenda hari igihe twaca inkoni izamba tukazabagabanyiriza ibihano!

Amazina y'inkoramaraso 40 zibarizwa muri leta n'igisirikare bya Kagame zikaba zikurikiranyweho icyaha cya jenoside

Amazina y'inkoramaraso 40 zibarizwa muri leta n'igisirikare bya Kagame zikaba zikurikiranyweho icyaha cya jenoside

Ndabibutsa ko Kagame atari kuri uru rutonde kubera ubudahangarwa ahabwa no Kuba président.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article