Ese ibiri kubera iBurundi bishobora kuzaba mu Rwanda muri 2017?

Publié le par Kanyarwanda

Ese ibiri kubera iBurundi bishobora kuzaba mu Rwanda muri 2017?

Ubugoryi bwa Petero Nkurunziza burerekana ko isomo riherutse gutangirwa muri Burkinafaso ntacyo ryatanze. Ese byaba ari ukubera ko Blaise Compaoré atahaguye dore ko tumenyereye ko abategetsi bacu bakurwa ku buyobozi n'urupfu? Ese Nkurunziza yumva ari ikinani?

Mu kinyarwanda baravuga nko ihene mbi ntawe uyizirikaho iye! Mwabonye ko mu minsi ishize Nkurunziza yahuriye na Kagame mu karere ka Huye aje kumugisha inama y'uko azatsimbarara ku butegetsi. Biratangaje kubona Nkurunziza yaremeye inama za Kagame aho kumva inama yagiriwe n'abarundi! Ngo agapfa kaburiwe ni impongo!

Ibiri kubere iBurundi, aha ndashaka kuvuga imyigaragambyo y'abamagana manda ya 3 ya Nkurunziza, bitera kwibaza niba bishoboka mu Rwanda aho abanyarwanda bahahamutse kubere itotezwa rikorerwa abadatekereza kimwe n'agatsiko k'abicanyi kayobora uRwanda muri iki gihe karangajwe imbere n'umugome Kagame.

Hagati y'uyu munsi na 2017 harimo iminsi myinshi ku buryo nibaza ko icyo gihe kizagera abanyarwanda twarashize ubwoba. Hagati aho Kagame ni ukumutega iminsi kuko burya ngo iminsi ihora ihoze! Abo yishe barahagije ntawakwifuza ko hazagira abandi bagwa mu myigaragambyo yo kwamagana manda ye ya gatatu.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article