Burundi: umutego mutindi wa Kagame

Publié le par Kanyarwanda

Burundi: umutego mutindi wa Kagame

Ubushize nanditse inkuru yari ifite umutwe igira uti: "Ese ibiri kubera iBurundi bishobora kuzaba mu Rwanda muri 2017"? Muri iyi nkuru navuze ukuntu Kagame ariwe wagiriye Petero Nkurunzuza inama yo kwiyamamariza manda ya gatatu ubwo bahuriraga iHuye mu majyepfo y'uRwanda. Mu kumugira iyo nama mbi, Kagame yari aziko bizateza akaduruvayo, abarundi cyane cyane abatutsi bagakora imyigaragambyo hanyuma polisi y'uburundi ikabarasaho bityo Kagame akaboneraho kubwira amahanga ko abatutsi bari kwicwa iBurundi akaboneraho uburyo bwo gutera iburundi yitwaje ko agiye gutabara abatutsi bari kwicwa!

Nkuko bigaragara, igihuru cyabyaye igihunyira, ubwicanyi bw'akataraboneka Kagame yifuzaga ntibwabaye, kuko igipolisi n'igisilikari by'uburundi byagerageje kubyitwaramo neza! Kagame n'imigambi ye batsinzwe batarwanye, none Kagame yatangiye kuvuza iya bahanda ngo aragaya imyitwarire ya Petero Nkurunziza.

Akandi gatego Kagame atsindiwe iBurundi ni uko ubu ngo abakandida biteguye guhangana na Nkurunziza bamaze kuba umunani, bigaragaza ko amatora azaba kandi azaba ari amatora ajyanye na demokarasi.

Mu gihe tugitegereje ibizaba muri icyi cyumweru, twizere ko abapolisi n'abasilikari b'uBurundi bazakomeza kwitwara neza maze ntihagire imivu y'amaraso itemba muri ruriya rundi Rwanda.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article