Abagabo-mbwa barifuza ko Kagame yakora manda ya 3

Publié le par Kanyarwanda

Abagabo-mbwa barifuza ko Kagame yakora manda ya 3

Sintukana ahubwo mpamagara imbwa mu izina ryayo! Ese koko abanyapolitiki birirwa bavuya iya bahanda basaba kagame kwiyamamariza manda ya 3 wabita abagabo? Abagabo-mbwa mbona ariryo zina ribakwiye! uti kubera iki?

Abo bagabo-mbwa batari n'abanyapolitiki mu by'ukuri ntibakwiye gusaba ko itegekonshinga rihinduka kugirago Gahini ka Rutagambwa akomeze kwica rubozo abanyarwanda ahubwo bagombye kuba bagira bati, naveho natwe tuyobore! Ariko kubera bazi uburyo Kagame akunda ubutegetsi bahisemo gusaba ko itegekonshinga rihonyorwa, Kagame akiyamamaza ubuziraherezo bityo agakomeza kubuzuriza imbehe...amaco y'inda!

Icyo bariya ba mpemukendamuke batarasobanukirwa ni uko Kagame ameze nka shitani, abo atunze, abahesha akaboko k'imoso ak'iburyo gafashe inyundo yo kubahonda. Ingero z'abo amaze guhonda sinirirwa nzigarukaho, impumyi n'ibipfamatwi zitabibona cyangwa ntizibyumve zizumvishwa n'inyundo ya Kagame.

Iyo bavuza iyo ya bahanda nka za njiji zise abana bazo "Paul Kagame" biba biragaragaza ko mu Rwanda nta muntu n'umwe wiyumvamo ubushobozi bwo kuba yayobora uRwanda. Nanjye nemeranya nabo kuko abashoboraga kuba bavuguruza iryo umwami w'uRwanda (Kagame) avuze yarabishe, abamurokotse barahunze; abasigaye barahahamutse cyangwa babitswe muri gereza.

Ubu ntawe utinyuka kuvuga ko adashyigikiye manda ya gatatu ya Kagome bityo nta n'uzajya imbere ya rubanda mu kwamagana ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame nko mu Burundi cyangwa muri Congo.

Umucunguzi azava he?

Publié dans Kagame, Rwanda, RNC, Burundi, RDC

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article