Aho bukera ambassade y'uRwanda iParis irakorwamo ubudehe!

Publié le par Kanyarwanda

Kabale afite ubwoba
Kabale afite ubwoba

Mu mwiherero uherutse guhuza Kagame n'abagaragu be, yagaye ngo abafite imikorere mibi batageze ku ntego baba bariyemeje. Ngo ambwirwa benshi, akumva bene yo! Abakurikiranira imikorere y'amabassade ya paris basanga Jacques kabale yaratakaje amanota ku rugendo Kagame aherutse gukorera mu bufaransa ku buryo ashobora no gushyirwa ku gatebe. nk'uko byagaragaye, abantu bari baje gushigikira gahini ka rutagambwa bari baturutse mu bwongereza no mu bubirigi. intore mbarwa zituye mu bufaransa ntizanamenye ko ruharwa rukuru murizo yari iParis kubira ko Ambassade iyobowe na Kabare itakoze publicité y'urugendo rwa Gahini muri Unesco. Ngo ibijya gucika bica amarenga, umuntu yakwibaza niba Kagame na leta ye mpotozi bazanyurwa n'ubwo burangare ambassade y'uRwanda y'iParis yagize. Uti kubera iki? Abari baje kuvugiriza induru umwicanyi kagame barutaga ubwinshi abari bahawe amafranga kugirango baze kumushyigikira.

Nk'uko bimaze kumenyerwa, Kagame aho agiye hose ku isi yakirizwa induru nka bihehe. Ambassade z'urwanda mu bihugu agendamo zigerageza kugura abaza kumushyigikira nubwo ntawahamya ko baba ari abanyarwanda, ariko bagerageza kwerekana ko hari abanyarwanda bo muri diaspora bamushigikiye.

Icyagaragaye muri ruriya rugendo rwa Kagame ni uko ubushake bw'abanyarwanda mu ku murwanya buruta amafaranga za ambassade ziha abaza kumushigigikira mu ngendo agirira hirya no hino ku isi aho abawamagan bakomeje kuba benshi.

Uwahamya ko Kagame abanyarwanda bamuzinutswe, ntiyaba yibeshye! Naho abakimwiruka inyuma, nabibutsa ko bahetse imbyisi!

Publié dans Kagame, Rwanda, Jacques Kabale

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article