Abanyarwandakazi bakwiye guterwa ipfunwe n'ubutegetsi bwa Kagame

Publié le par Kanyarwanda

Abanyarwandakazi bakwiye guterwa ipfunwe n'ubutegetsi bwa Kagame

Inteko ishinga amategeko (umutwe w'abadepite) y'uRwanda igizwe na 56.3% by'abagore. Uwareba uwo mubare atitaye ku biwihishe inyuma yagirango kuri iyi si uRwanda nirwo rwateye imbere mu guharanira uburenganzira bw'abari n'abategarugori. Iyo urebye ibibera mu Rwanda ahubwo wakwibaza icyo abo bagore bamaze mu nteko! Usibye n'abagore, abagabo n'imbwa zose ziyirimo uwabasimbuza amabuye, ntibyabuza Kagame gukomeza kwica no gukiza uwo ashatse.

Mbese igihugu kitarimo uburenganzira bwa muntu, cyabamo uburenganzira bw'umwari n'umutegarugori? Icyo ni ikibazo abagore bari mu nteko bakwiye gusubiza!

Nk'uko tumaze kumenyera itekinika ry'agatsiko ka Kagame, abanyarwanda twese tuzi ko bariya bagore 56.3% ari umutako wo kwereka amahanga mu rwego rwo guhisha ibibi bibera mu gihugu cyacu!

Ku rundi ruhande, abadepite cyane cyane ab'abagore bakwiriye kwibona nka ba kadahumeka kuko usibye gukanga inyoni, nta kindi bamaze.

Sinigeze numva hari n'ukorora iyo abantu ibihumbi bicwa, abandi bagafungwa bazira akamama. Mbese nk'abo badepite bahagarariye nde mu by'ukuri? Ku bwange ntibampagarariye!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article