Habineza Joe, kaza neza mu bigarasha

Publié le par Kanyarwanda

Habineza Joe, kaza neza mu bigarasha

Mu minsi ishize nanditse inyandiko yari ifite umutwe ugira uti: "amaso arimo urupfu ntabona". Muri iyo nyandiko nibazaga uzakurikirwa Rwigara Assinapol. Mu mazina amwe navuze harimo irya ministri Joe Habineza.

Icyatumye ntekereza kuri Joe ni ukuntu abadepite n'abanyarwanda muri rusange bakiriye igaruka rye muri gouvernement mpotozi ya Kagame. Urugwiro no kwishimirwa abanyarwanda bamugaragarije, nibyo byamucukuriye imva, kuko Kagame adashobora kubona hari indi ukomerwa amashyi muri ruriya Rwanda! Kuva uwo munsi, abaryankuna ba Kagome bari bategereje imbarutso. Urwitwazo bararubonye, none bashize bamukuye ahashyushye...biriya ni intangiriro, ibikomeye ntibiraza!

Joe rero nubwo yabaye ikitso akanaba n'inyenzi yari irambye mu gatsiko, igihe cye cyageze, niba ari umunyabwenge yakwiye kuyabangira ingata bataramwerekeza aho abamubanjirije bari.

Nabonye hari abavuga ko yaba azize kuba ngo ibya Miss-Rwanda byarakozwe nabi, njye siko mbibona! Nsanga amagambo yavuze ariyo ateye inkeke, kuko niyo waba uri ikigiryi kurusha Kagame muri iriya discour yavuze anenga ngo abayobozi batonesha... uhita wumva neza ko uwo yatungaga agatoko ari Mwene gahini ka Rutagambwa, kandi birazwi neza ko n'umutunze agatoki ari no hanze y'igihugu bagaca!

Joseph Habineza rero, niba ubishoboye kibono naguhe amaguru naho ubundi igihe cyo gukora impanuka y'imodoka kiri bugufi!

Intangiriro

Intangiriro

Publié dans Habineza Joe, Kagame

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article