Umwaka mushya muhire banyarwanda

Publié le par Kanyarwanda

Umwaka mushya muhire banyarwanda

Banyarwanda namwe nshuti z'uRwanda,

Muri kurangiza umwaka wa 2014 no gutangira umushya wa 2015, tubifurije umwaka mushya muhire, umwaka wa 2015, muzagire amahoro n'amahirwa, muzahahe muronke, muzarwane muneshe! Ukuri, ubumwe n'ubwiyunge bizatahe mu bana b'abanyarwanda aho bari hose kw'isi! Ikinyoma n'ingoma y'ikinyoma n'abakaraza bayo, bazahabwe akato n'isi yose cyane cye twebwe abanyarwanda.

Kagame n'abo bafatanyije guhekura uRwanda bazarusheho kubona ingaruka z'ibibi bakoze mu mwaka wa 2015. Kagome n'abafatanyabyaha be tubifurije kwitandukanya n'ikinyoma, bakemera ibyaha byabo bakanabisabira imbabazi abanyarwanda tukababarira cyangwa tukazabakanira urubakwiye muri 2015.

Twifurije ingabo z'uRwanda kuba maso no kujijuka, bakitandukanya n'agatsiko k'abagome bayoboye uRwanda muri iki gihe. Bakirinda kumvira amabwiriza y'agatsiko ka Kagame, bica inzirakarengane z'abanyarwanda n'abanyekongo. Ngabo z'uRwanda uyu ni umwaka wo gufata ingamba nshya no kuba intwari z'ukuri, mukagera ikirenge mu cy'abanyaburkina-faso. Abanyarwanda nimwe batezeho amizero y'ejo aho uRwanda rutazaba ruyoborwa n'inkoramaraso. Umwaka wa 2015 ni Uwanyu.

Twifurije amashyaka ya Opposition n'imiryango yose iharanira ukuri n'ukwishira ukizana by'abanyarwanda kurushaho gufatanyiriza hamwe mu gushakira umuti ibibazo byugarije uRwanda n'abanyarwanda. Banyapolitike murwanya Kagame, uyu mwaka ni uwanyu; ibyo mupfana biruta ibyo mupfa, 2015 uzabe umwaka wo utahiriza umugozi umwe, no kutagwa mu mitengo w'umwanzi Kagame n'agatsiko ke!

Umwaka wa 2015, uzatubere uw'ibyiza gusa!

Publié dans Kagame, rwanda, RDF, RNC, RDI, Ishema, FDLR

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article