RNC irifuriza umwaka mushya muhire abanyarwanda

Publié le par Kanyarwanda

RNC irifuriza umwaka mushya muhire abanyarwanda

Bavandimwe Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda

Muri iki gihe turimo guherekeza umwaka wa 2014, mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda, mbifurije kuwurangiza mu mahoro n’ibyishimo no kuzagira ishya n’ihirwe mu mwaka uje wa 2015.

Umwaka urangiye wa 2014 abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda n’abandi bakunzi b’amahoro bawutangiranye ishavu n’abagahinda kenshi kubera kubura mugenzi wacu Patrick Karegeya wambuwe ubuzima n’agatsiko kayobowe na Paul Kagame. Muri iki gihe turimo kuwuherekeza, ndagira ngo mbasabe tuzirikane iyo ntwari yacu kimwe n’abandi bavandimwe bose baguye kurugamba rwo gushakira amahoro, ubwiyunge n’ubwisanzure urwatubyaye. Tuzirikane n’abandi bantu batagira ingano bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bw’agatsiko kandi dufate mu mugongo imiryango yabo. Muri izo nzirakarengane harimo benshi bazizwa kuba ngo bafitanye isano n’Ihuriro Nyarwanda, nk’aho icyo ari icyaha cyanditse mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda. Bamwe baburirwa irengero, abandi barafungwa, abandi bashimutwa mu bihugu bahungiyemo bagakorerwa iyicwa-rubozo bakagezwa imbere y’ingirwa-nkiko banegekaye. Buri munsi ubutegetsi bw’agatsiko bucura inkumbi inzirakarengane bukanakorera abana b’u Rwanda andi mabi tutarondoye.

Umunyarwanda yagize ati: "icumu rizaguhorera ntumenya uwaricuze". Wabaye igitambo cy'amahoro no kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda; amaraso yawe ntazaba impfabusa!

Umunyarwanda yagize ati: "icumu rizaguhorera ntumenya uwaricuze". Wabaye igitambo cy'amahoro no kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda; amaraso yawe ntazaba impfabusa!

Ariko nk’uko babigaragaje, abayoboke b’Ihuriro ntabwo baciwe intege n’ubwo bugome bukorerwa abanyarwanda. Ahubwo muri uyu mwaka ushize, igisubizo cyabo cyabaye icyo kwiyungura izindi mbaraga no gukaza umurego mukurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Leta ya Kigali no kuburizamo imigambi mibisha y’agatsiko.

Mu rwego rwo kwiha izindi mbaraga, abayoboke b’Ihuriro bashyizeho babinyujije mu matora inzego z’ubuyobozi aho bari kw’isi hose, kuva ku nzego z’ibanze n’izo hagati kugeza ku rwego rwo hejuru. Demokarasi Ihuriro ryiyemeje kuzageza kubanyarwanda ryabanje kuyimakaza mu mikorere yaryo ubwaryo. Ubu muri Afrika, Amerika, Australia no mu Burayi, Ihuriro ryahashinze imizi kandi ryunguka abayoboke umunsi ku wundi.

Ku byerekeye gahunda yo guhangana n’ubutegetsi bw’agatsiko, Ihuriro Nyarwanda ryagaragaje ibikorwa byinshi. Bimwe ryabifanije n’indi mitwe ya politiki cyane cyane iri kumwe naryo muri plateforme ariyo FDU-Inkingi n’Amahoro people’s congress, kimwe n’andi mashyirahamwe ya sosiyete sivile. Muri ibyo bikorwa harimo ibyo mu rwego rwa diplomasi, urw’itangazamakuru, urw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, urw’ibibazo by’impunzi n’ibindi byinshi. Umusaruro w’imbaraga zashyizwe muri izo gahunda mu mwaka ushize ni mwinshi cyane. Nko mubyerekeye diplomasi, Ihuriro n’inshuti zaryo bashyize hanze ububi bw’ubutegetsi bw’agatsiko k’i Kigali karangajwe imbere na Paul Kagame. Ibyo byakozwe mu rwego rw’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, imiryango mpuzamahanga inyuranye, inteko zishinga amategeko, amadini, za kaminuza n’ahandi henshi. Kimwe mu bipimo by’uko ibyo bikorwa byabaye ingira kamaro ni amagambo ya Paul Kagame ubwe n’ayabafasha be asigaye yuzuye umujinya n’amaganya kubera igitutu cy’amahanga.

Ku byerekeye ibibazo by’impunzi, muribuka ko Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi ryari ryarafashe icyemezo cyo kwambura ubuhunzi abanyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 1998, bikaba byaragombaga gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 30 kamena 2013. Ibyo byari bishingiye kubugome n’ikinyoma by’agatsiko katajya na rimwe kishimira ko impunzi z’abanyarwanda zamererwa neza, ahubwo kagashaka kuzigarura ku ngoyi y’igitugu kabeshya ngo mu Rwanda hari amahoro kandi nta munsi n’umwe abanyarwanda bahwema guhunga. Ihuriro Nyarwanda rifatanije n’indi miryango ryakoze ibishoboka byose kugira ngo hatagira impunzi n’imwe ihutazwa. Ihuriro ryiyemeje kuzivuganira uhereye cyane cyane kuziri muri Congo agatsiko gahora kifuza ko zarimbuka.

Ku byerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutabera, Ihuriro ryakomeje kugaragariza abanyarwanda n’abanyamahanga uburyo agatsiko gakomeje kubihonyora kagamije gupfukirana demokarasi n’ubwisanzure mu Rwanda. Uyu mwaka ushize, abayoboke b’Ihuriro babaye kw’isonga ry’imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame aho yakoreye ingendo mu mahanga. I London mu Bwongereza, i Washington muri Amerika, i Toronto muri Canada, aho hose Paul Kagame ntiyahiriwe n’ingendo yahakoreye kuko zatumye ahubwo amabi akorera abanyarwanda amenyekana mu bihugu yariyarakwijemo ikinyoma ngo bikunde bishyigikire Leta y’agatsiko. Byongeye kandi, abayobozi b’Ihuriro batanze ubuhamya mu binyamakuru, mu biganiro mbwirwaruhame, muri film nka Untold Story iherutse gushyirwa hanze na BBC no mu nyandiko zohererejwe abaterankunga. Aha naho umusaruro uragaragara kuko benshi mubafashaga Leta ya Kigali bagabanuye imfashanyo yabo n’ikinyoma cy’agatsiko ko mu Rwanda ari amahoro ntikigitambuka.

Nk’uko ryabigaragaje kuva rigishingwa, Ihuriro rishyize imbere cyane igikorwa cy’itangazamakuru. Mu mwaka ushize, Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda radio Itahuka yiyongereye ubushobozi, ubu n’abari mu Rwanda bashobora kuyumva kuri telefone zabo. Ifite abanyamakuru bazobereye mu mwuga wabo kandi biyemeje kugeza ku banyarwanda ibyo agatsiko kari i Kigali kabahisha.

Muri uyu mwaka uje wa 2015, Ihuriro ryiyemeje gukomeza kongera umurego muri ibyo bikorwa byose biganisha ku ntego yaryo yo kugeza amahoro, ubwiyunge n’ubwisanzure murwatubyaye. Riranashishikariza abayoboke baryo bari hirya no hino kw’isi kimwe n’abakunzi b’amahoro bose gushyira hamwe kugira ngo abanyarwanda bose bazashobore kugira uburenganzira busesuye. Niyo mpamvu Ihuriro rizakomeza gushaka ubufatanye n’andi mashyirahamwe, ari aya politiki cyangwa aya sosiyete sivile, kugira ngo urugamba rwo kuvana u Rwanda ku ngoyi y’agatsiko rwihute. Ihuriro rizakomeza kandi gutabariza abanyarwanda kugira ngo imigambi Paul Kagame ahora avuga kandi bigaragara ko yitegura yo kuroha abana b’u Rwanda muyandi makuba y’intambara amahanga adufashe kuyikoma imbere. Amateka yerekana ko intambara z’urudaca Paul Kagame n’agatsiko ayobora bakomeje gushoramo abanyarwanda ntakindi ziba zigamije usibye gushimangira ubutegetsi bw’igitugu. Ihuriro ryemera ko ubworoherane n’ubwumvikane aribyo shingiro ry’amahoro n’ubwiyunge nyakuri, kandi rizakomeza kubiharanira kugeza bigezweho.

Umwaka mushya muhire wa 2015

Bikozwe taliki ya 30 ukuboza 2014
Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
Dr Emmanuel Hakizimana