Abifuza kuvana Kagame ku butegetsi abatsinze mpaga y'ibiteo 46 000

Publié le par Kanyarwanda

Abifuza kuvana Kagame ku butegetsi abatsinze mpaga y'ibiteo 46 000

Mu minsi ishize abaturage ibihumbi 16 n'abanyururu ibihumbi 30 baburiwe irengero. Ntihaciye kabiri bamwe batangira kuboneka mu kiyaga cya Rweru, abandi ejo bundi batahurwa muri bimwe mu byobo batabwemo! Mu Kinyarwanda baravuga ngo: "n'uwendeye nyina mu nyenga byaramenyekanye!"

Twese twababajwe n'ubwicanyi buri gukorerwa abanyarwanda kandi bukorwa n'ubabeshya ko yabarokoye cyangwa yababohoje! Ariko igiteye ubwoba kandi kinagaragaza ko nta kizere cy'ejo hazaza, nuko abo bantu baburiwe irengero barangiza bakicwa bari bafite igitekerezo n'icyivuzo byo kubohora uRwanda ingoyi ya Kagame baciye muri RNC, FDLR...! DMI ikaba yarabonye uko ibegeranya ibabeshya ko ibajyanye mu gisirikare cya FDLR na RNC, barangiza bose ikabica!

Ngize nti Kagame atsinze opposition ibitego 46000 kuko abo bose uwaba akiriho yaba ari umunyamahirwe! ikindi ni uko ari isomo ahaye abanyarwanda nk'uko yari yabibasezeranije ko azabarasa ku manywa y'ihangu! uzagira igitekerezo cyo kumurwanya wese, abe inyaryenge. Nta gushidikanya ko nibiba ngombwa na milliyoni y'abanyarwanda azayica ariko akaguma ku butegetsi!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article