RWANDA: ABANTU BARENGA 46 000 BABURIWE IRENGERO. LETA Y’U RWANDA IGOMBA GUTANGA IBISOBANURO

Publié le par Kanyarwanda

Bamwe baburiwe irengero, batangiye kwicwa!

Bamwe baburiwe irengero, batangiye kwicwa!

Intebe ya Kagame
Intebe ya Kagame

Mw’itangazo ryayo ryasohotse kuli 16 Gicurasi 2014, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Human Rights Watch watangaje ko: mu Rwanda cyane cyane mubice by’amajyaruguru y’u Rwanda, umubare w’abantu benshi ukomeje kugenda uburirwa irengero kuva mu kwezi kwa gatatu (http://www.hrw.org/fr/news/2014/05/16/rwanda-vague-de-disparitions-forcees).

Kuli taliki ya 2 Kamena 2014, nibwo Ikinyamakuru Igihe, nacyo gisohoye inyandiko ivuga ko : “Ngororero: Abaturage ibihumbi 16 bimukiye ahantu hatazwi…” kandi ko abategetsi batazi irengero ryabo. (http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abaturage-ibihumbi-16)

Bidatinze, hatarashira n’ukwezi, umuryango Fondation Hirondelle, mukinyamakuru cyayo, kuli taliki ya 30 Nyakanga 2014, nacyo gisohora inyandiko ivuga ko: “abanyururu bagera ku 30 000 bali barakatiwe igihano cy’imirimo rusange kubera ibyaha bakoze muli genocide, babuliwe irengero” (http://www.hirondellenews.com/fr/tpirrwanda/172-politiquesociete/34766-300714-rwandagenocide-genocide--30-000-condamnes-aux-travaux-dinteret-general-ont-disparu-dans-la-nature)

Mugihe cy’amezi atarenga abiri, abantu barenga 46 000, bavuzwe ko babuliwe irengero mu Rwanda. Ibi n’agahoma munwa! Ntahandi byigeze kuba! Igihugu cy’u Rwanda gikomeje kuba indashyikirwa mubikorwa by’amahano.

Iyo habaye ibintu nkibi, Leta yose ikorera rubanda muburyo nyabwo n'inteko ishinga amategeko yose yiyubaha, igomba gukora i Perereza ku rwego rw’igihugu; igasobanurira abanyarwanda, n’abanyamahanga aba bantu babuze abo alibo, aho bagiye cyangwa baba baherereye n’impanvu yabiteye.

Twe, bamwe mubana b’u Rwanda, n’abanyamahanga baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu no kugendera kumategeko, twasinye iyi ntabaza; turateza ubwega duhamya ko Leta y’u Rwanda ibifitemo uruhare. Niba ibihakana nibigaragaze. Tukaba tuyisaba guha abanyarwanda ibisobanuro kuri iryo bura ridasobanutse ry'abanyarwanda.

Jotham Rwamiheto

Montreal, Canada

Combattant de la liberté : Mon fusil c’est mon crayon, mes munitions sont mes idées.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article