Ese koko abanyarwanda turi ubwoko bubi?

Publié le par Kanyarwanda

Ese koko abanyarwanda turi ubwoko bubi?

Kuva kera numvaga bavuga ko ubutegetsi/abayobozi bitangwa n'Imana! Kuva icyo gihe sinigeze nsobanukira icyo iyo mvugo yabaga ishaka kuvuga. Byatumye nkomeza kubyibazaho, nitegereza amateka y'igihugu cyacu kuva ku bwa Gihanga kugeza ku bwa Gahini Kagame ka Rutagambwa!

Urebye kuva ku bwa Gihanga kugeza ku bwa Rutarindwa no ku Rucunshu, Imana y'iRwanda wagirango yari itarimuka! Aho abana b'uRwanda batangiye kwica abavandimwe babo, Imana y'iRwanda yarimutse, ntumbaze aho yagiye kugeza ubu ntawe urayica iryera!

Ikigaragara ni uko kuva ku Rucunshu kugeza kuri uyu munsi, Imana yaduhaye abategetsi badukwiriye: abategetsi babi nk'uko natwe turi babi! abategetsi b'abicanyi nk'uko natwe turi abicanyi (muri rusange)!

Ese Kagame ntiyaba ariwe muyozi udukwiye muri iki gihe?

Nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi na jénocide yakorewe abahutu, ni uwuhe mutegetsi abanyarwanda twari dukwiye? Mu kinyarwanda tugira tuti: "akebo ugereramo abandi niko nawe uzagererwamo"! Ntibitagaje rero kuba ubwoko bubi bugira abayobozi babi! Ntibitangaje ko igihugu cy'abicanyi kigira président w'umwicanyi! Mu gihe abanyarwanda tuzaba tugifite ubugome n'amacakubiri tuzakomeza kuyoborwa n'abagome, kuko umutwe w'umuntu niwe ugaragaza icyo uwo muntu aricyo, icyo atekereza!

Ni iki cyakorwa ngo ibinyu bihinduke?

Gukuraho Kagame n'agatsiko ke mu mahoro ku bwange nibaza ko bidashoboka. Amatora cg imishyikirano sibyo byamushyize ku butegetsi! Yabugezeho yica, azabuvaho yica cyangwa apfuye! Ariko aramutse yishwe sinibaza ko hari icyo byaba bihinduye kuko uwaba amwishe ntaho yaba ataniye nawe. Ku bwange inzira zo kugombora uRwanda zishoboka ni izi:

- Gutegereza Kagame n'agatsiko ke na generation zifite amacakubiri bagasaza ku buryo nta influence baba bagifite cg bagapfa, byasaba nk'imyaka hagati ya 30 na 40!

- Gufata Kagame n'agatsiko ke bagashyikirizwa inkiko nta maraso amenetse. Ibyo byashoboka ariko bidakozwe n'abanyarwanda. Urugero nka President wa Amerika yasuye uRwanda hanyuma abasirikare bose bakamburwa intwaro umutegano ugacungwa na special unit za US marine, bityo bakaboneraho umwanya wo gukora isuku mu gihugu, kuva kuri Kagame kugeza kuri DMI ya Rushati bakajyanwa Guantanamo!

- inzira ya 3 ishoboka ni uko uRwanda rwakwamburwa abanyarwanda, rukaba nka a US state, abanyarwanda bakaba abanyamerica hanyuma bakimurwa bagatuzwa nko muri Alaska cg muri Nevada Desert bityo bagacisha make ntibazongere gutemana; hanyuma mu Rwanda hagatuzwa hakanakorerwa n'abanyamerica banatorwamo governor.

Inzira yakoreshwa iyo ariyo yose yabanzirizwa n'igihe kitari gito cyo kwigisha abanyarwanda uburerembonera gihugu nyabwo, bagatozwa kubaha no kurengera ikiremwa muntu!

Ikigaragara ni uko ibyo mvuga haruguru ari nk'inzozi kuko kwihangana imyaka 40 kuri benshi muri twe bihwanye no gupfa, abafite inyota ya politiki ntiwabibakoza! Nk'uko Magayane yabivuze muri izo nzira 3 navuze haruguru nta n'imwe izakoreshwa, ahubwo intambara izongera irote, uRwanda rwongere rutembe imivu y'amaraso kuko ABANYARWANDA TURI UBWOKO BUBI!

Imivu y'amaraso y'abanyarwanda
Imivu y'amaraso y'abanyarwanda

Imivu y'amaraso y'abanyarwanda

Publié dans Kagame, rwanda, Magayane

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article