Kuki amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda ahora yisubiramo?

Publié le par Kanyarwanda

Kuki amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda ahora yisubiramo?

Mu gihe cya repubulika ya mbere n’iya kabiri, abanyarwanda bari mu Rwanda, abatwa, abahutu n’abatutsi, bari babanye neza n’ubwo ahari abantu hatabura urunturuntu. Ariko kandi ku rundi ruhande hari abandi banyarwanda bari barahejejwe ishyanga kubera ubwoko bwa bo. Abatutsi bari mu gihugu imbere nabo bari baragerageje kuruca bararumira, bihanganira ibitaragendaga neza cyane ibyabakorerwaga kubera ubwoko bwabo!

Kuva aho FPR Inkotanyi itereye igihugu mu mwaka w’1990, abanyarwanda baba abari mu Rwanda cyangwa se abari hanze ya rwo, batangiye kwigiramo urwikekwe, batangira kurebana ay’ingwe, abahutu batangira kumva ko abatutsi ari abanzi b’igihugu, abagambanyi, ndetse abateye igihugu bafatwa nk’abanyamahanga, babita inyangarwanda, inyenzi, udusimba, ndetse n’andi mazina menshi abambura ubumuntu! Abari bateye igihugu nabo bafataga abari mu gihugu nk’abanzi babo kuko babahejeje ishyanga. Urwikekwe n’urwango byagiye bigenda bizamuka gahoro gahoro, ariko bikagenda bisemburwa n’impande zombi, ari uruhande rwa FPR Inkotanyi rwifashishije radio Muhabura ndetse n’izindi strategies za gisirikare ndetse n’iza politiki! Hashinzwe ibinyamakuru birwanya leta ya Habyarimana, bimwe muri byo bikorera imbere mu gihugu, ibindi hanze y’u Rwanda.

Leta ya Habyarimana nayo ntiyatanzwe ngo icire aho, iceceke yinumire, dore ko yavugaga ko irengera abaturage ndetse n’amajyambere yubatse. Yumvaga igomba gukora uko ishoboye igaca intege abo yitaga umwanzi, kuko yumvaga itagomba gusangira ubutegetsi nabo. Ni bwo hashinzwe radio RTLM n’ibindi binyamakuru byari bibogamiye kuri yo, biba bitangiye gukomeza kubiba umwiryane muri rubanda!

Hari byinshi twakarondoye byabaye mu myaka igera hafi kuri ine gusa, kuva ku ya 1 ukwakira 1990 kugeza ku ya 06 Mata 1994, bike byo kwishimira, ibindi byinshi byo kugaya, kuko aribyo byatugejeje aho twaguye kuva ku ya 7 Mata 1994. Kugeza ubu turacyarwana n’ingaruka za byo!

Iyo witegereje neza bimwe mu biriho biba (events) muri ino minsi, usanga ari ukwisubiramo kw’amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda. Ukoze icukumbura usanga ari copy paste y’ibyigeze kuba mu myaka yashize!

Abanyapolitiki batubwira ko “abanyarwanda babanye neza, n’ubwo nta zibana zidakomanya amahembe! Abarokotse Jenoside bagerageje kubana n’ababiciye, ndetse n’abakoze ibyaha ngo babisabiye imbabazi”!

Uko njye mbibona, abahutu bagerageje kuruca bararumira, bihanganira ibibakorerwa kubera ubwoko bwabo, kimwe n’uko abatutsi bari babayeho mu gihe cya repubulika ya mbere n’iya kabiri!

Urubyiruko rutabashije kubona cyangwa kumenya neza ibyabaye muri iyo myaka hafi ine yakurikiye itangizwa ry’intambara yiswe iyo kwibohora, nkeka ko rwaba ubu rubona ibiri kuba muri ino minsi mu Rwanda rukabifata nk’inzozi, ntirusobanukirwe neza ibyo ari byo! Bishoboke ko rutabasha kubona neza imvo n’imvano yabyo! Ariko abari bakuru muri ibyo bihe, bo si ngombwa kubibibutsa, nkeka ko iyo babibonye bamenya impamvu yabyo, keretse utazi kureba cyangwa se akaba yirengagiza nkana!

Reka turebere hamwe muri make uko amateka yacu agenda yisubiramo!

Mu mwaka w’1990 ­ 1991, nibwo leta ya Habyarimana yakoze uko ishoboye itangira kumvisha bamwe mu banyarwanda ko bagomba gushyigikira leta ye bakarwanya uwo yitaga umwanzi wari wateye u Rwanda (FPR Inkotanyi), biyibagiza ko basangiye amaraso, ko ari banyarwanda kandi ko nabo bafite uburenganzira ku gihugu cyabo bari bamaze imyaka isaga 30 barahejwemo! Nibwo hatangijwe za recruitments en masse z’abasirikare, abenshi muri bo bari bakiri bato, bumvaga koko ko bagiye kurwanya umwanzi w’u Rwanda nk’uko babibwirwaga, ariko bakaba batari bazi neza ko ari abanyarwanda benewabo bazajya kurwanya.

Muri ino minsi, leta ya Kagame iriho irahamagarira urubyiruko (kuva ku myaka 18 kugeza 23) kujya mu gisirikare cyayo . Urubyiruko ubu rufite imyaka 23 ndemeza ko rutari rwakura kugeza aho rucukumbura ngo rumenye neza ko uwo barubwira kurwanya nk’umwanzi w’igihugu (FDLR) ko ari abanyarwanda, bafite uburenganzira ku gihugu cyabo bahejwemo igihe kitari gito. Aha wambaza uti “bagihejwemo gute kandi bashishikarizwa na leta ya Kagame buri gihe gutaha”? Aha niho nsubira kuri rya jambo ko amateka y’u Rwanda agenda yisubiramo, kuko na FPR Inkotanyi bavugaga ko bahejwe mu gihugu cyabo, kandi no mu minsi mike ishize James Kabarebe we ubwe yemeje ko yigeze kugaruka mu Rwanda! Nkeka ko uko Kabarebe yaje mu Rwanda akabona ntahibona, akumva asa n’utahisanzuye agasubira mu buhungiro, ni nako abenshi muri abo bashishikarizwa gutaha nabo kera bashobora kuzaduha ubuhamya nk’ubwo aherutse guha abanyamakuru! Bishoboke k obo batazatubwira ko batarwanye n’intare gusa, birashoboka ko bazatubwira ko baraye mu nda z’inziramire zikabaruka, etc,etc!

Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2013, mu ikoraniro ryiswe Youth Connect, nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa nakwita icyo gukomeza ”kuryanisha abanyarwanda no kubacamo ibice” hagamijwe gushakisha uko leta ya Kagame yagerageza kubona abayikunda kurusha bakayifasha kuguma ku butegetsi.

Iriya tariki kuri jye nayifashye nk’itariki ya 1 Ukwakira 1990! Hari impamvu nyinshi ngereranya ariya matariki, ariko iy’ingenzi muri zo n’uko kuva tariki ya 1 ukwakira 1990 nibwo hatangiye ku mugaragaro ikiciro gishya cy’ibibwa ry’urwikekwe mu moko y’abanyarwanda. Ndavuga ikiciro gishya kuko sibwo bwa mbere ikibazo cy’amoko cyari gitangiye mu Rwanda.

Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu batangiye kubona ko hari ikibazo ku gihugu kandi abenshi muri bo batangira kumva ko icyo kibazo bagiterwa n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi! Leta ya Habyarimana ndetse n’abahutu benshi bibazaga impamvu abatutsi bari mu gihugu batatuje ngo batunge batunganirwe, ahubwo bagakomeza gutsura umubano n’abari barahunze u Rwanda bakaba bari banamaze kugaragaza ko bashaka kurugarukamo kandi bafashe ku ruhembe rw’umuheto! Gutoteza abatutsi bari mu gihugu byabahaye kurushaho kutibona mu butegetsi bwa Habyarimana ahubwo bumva ko bagomba gushyigikira FPR Inkotanyi!

Ku rundi ruhande, kuva tariki ya 30 Kamena 2013, Kagame yagaragaje ko yibaza impamvu abahutu bose batiyumva nk’abajenosideri ngo baceceke, ahubwo bakaba bifurizwa gusangira nawe ubutegetsi yafashe arwaniye!

Nyuma ya ririya jambo abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, baba abakoze jenoside ndetse n’abatarayikoze, batangiye kumva ko icyo bakora cyose, ubwoko bw’abatutsi bwabashyize mu gatebo kamwe! Ibi rero birabaha kurushaho kutiyumva neza muri leta ya Kagame, ahubwo barusheho kwibona muri benewabo bahejejwe ishyanga! Ubwo umukino wo kwisubiramo kw’amateka y’u Rwanda ukaba urongeye utangiye bushya!

Ese uyu mukino uzarangira? Nurangira se uzarangira ute?

Sindi umunyapolitiki cyangwa se umusirikare, ariko kandi, hari uko mbibona!

Kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi, habayeho kwivuga ibigwi n’ibirindiro mu buryo rimwe na rimwe nakwemeza ko hari amakabyankuru menshi bashyiragamo (fable or legend), ndetse hari bamwe mu bumvaga ubwo buhamya bakemeza ko Inkotanyi ari Ibimanuka, abantu badasanzwe, mystical, ko zaba ari nka za ngabo bajyaga batubwira kera mu bitabo za ba Sundiata Keita zitajyaga zitsindwa!

Hari aho Afandi Mubaraka Muganga yigeze kutubwira ko kubera ka Rwanda ari gato, (selon les dires de Mzee Laurent Desiré Kabila qui disait du Rwanda “inchi mdogo mdogo”), buri gihe bazajya bajya kurindira u Rwanda hanze yarwo! Kuko byabaye ngombwa hakagira ushaka kurutera hataboneka aho kurwanira! Si Afandi Mubaraka wakoreshaga iyo mvugo gusa! Abitwa ba Ndore Rulinda, ba nyakwigendera Gapfizi Dan, ba Gashumba, ba Afande Rubimbura, ndetse n’abandi basirikare bakuru ba FPR Inkotanyi bose bahoraga bemeza ko bazajya barindira inkiko z’u Rwanda hanze ya rwo!

Kwari ukwishongora gukabije kuko babaga bashaka kumvisha uwo babwira ko bakoze urukuta rw’umutamenwa (ba maneko boherejwe mu bihugu duturanye, imitwe y’ingabo inyuranye bagiye barema cyane cyane muri Congo, etc, etc) hanze y’u Rwanda ku buryo bumvaga nta muntu wabasha kuba yatera u Rwanda! Nk’uko rero ibintu byose “igihe” aricyo kiba umucamanza wabyo wa nyuma, FPR Inkotanyi imaze kubona ko bya bindi byose bibwiraga byagiye biyoyoka gahoro gahoro nabo bakisanga ari inzozi (illusion) baguyemo bitewe n’ikuzo rikabije bumvaga bifitemo (megalomania).

Ikigaragara rero, mpereye ku magambo aba ba Afandi bakoreshaga nyuma y’intambara bise iyo kwibohora, ndabona bishoboka cyane ko amateka yacu ashobora kongera kwisubiramo! Ese ko batagishoboye kurinda inkiko z’igihugu hanze y’imipaka yacyo uko babivugaga, bakaba batagishoboye no kukirindira ku mipaka yacyo, ahubwo bakaba baje kukirindira i Mudende, aho baracyabashije kukirinda? Aho nabo ntibagiye kugererwa mu kebo bagereyemo abababanjirije? Time will tell!

Mbere yo gusoza, hari inama nagira abanyapolitiki b’abanyarwanda bose. Nta yindi uretse kubabwira ko nta na rimwe politiki ya exclusion izigera yubaka u Rwanda rw’abanyarwanda, u Rwanda umututsi, umuhutu ndetse n’umutwa baziyumvamo, u Rwanda umunyamahanga aziyumvamo, u Rwanda ruzagendwa ndetse rukagendererana n’inshuti n’abaturanyi! Politiki ya inclusion yonyine niyo izubaka u Rwanda, hakabaho leta y’u Rwanda idasenyuka nyuma ya buri decades ebyiri cyangwa eshatu!

Abakuru barasabwa kwigisha abakiri bato ndetse n’urubyiruko amateka y’ukuri, dore ko kuri ubu leta yo yifashe mu kuyigisha! Muri ino minsi rero uyu muhengeri tutazi neza aho uzatuganisha, nasaba buri wese kureba ahazaza harambye h’igihugu cyacu aho kurebesha ijisho rimwe iburyo irindi ibumoso, aho kwireba mu ruhande uru n’uru ukirengagiza ko hirya hari urundi ruhande kandi rutari urw’abanyamahanga, ahubwo rw’abanyarwanda! Twirinde kwirebera mu ndorerwamo y’amoko cyangwa se y’uturere ahubwo tumenye ko tugomba kubaka u Rwanda ruhamye kandi rurambye, u Rwanda rutazakenera kongera gusubira mu mateka rwaciyemo!

muy.chris@facebook.com

www.facebook.com/muy.chris

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article