Kagame arwaye ibisazi!

Publié le par Kanyarwanda

Kagame arwaye ibisazi!

Iyo wumvise ibigambo Kagame ahuragura muri iyi minsi, ugira uti igihe kirageze ngo uRwanda ruhindurirwe ubuyobozi kuko abayobozi bakuru, baba amaministers, abadépide, abayobozi ba gisilikare n’abagisivili barwaye mu mutwe! Ariko na none wasubiza amaso inyuma ugasanga abanyarwanda bamaze kumenyera ibisazi bya Kagame, n'iyo ubabajije bagira bati : ni « uko tumutunze, urwaje ruremerwa ».

Ibisazi bya Kagame byahahamuye abanyarwanda ku buryo buri wese aba yiteguye gupfa nibigagura. Njya ndibaza nti, kuki abanyarwanda twategereza ko bigangura ngo dupfe? Mbese abacu bapfuye bazize ubutegetsi bubi nk’ubwa Kagame ntibahagije ? Mbese abo Kagame yishe kuva muri 1990 ntibahagije ? None se ntitwashaka ukuntu tubuza ibisazi bya Kagame kugangura! abazungu baravuga ngo: "vaut mieux prévenir que guérir" bishatse kuvuga ko " aho kwivuza wakwikingiza", mbwira abumva!

Ejo bundi amakuru yavugaga ko abantu 1600 baburiwe irengero muri Ngororero, abo ni abavugwa! Kagame aho kugirango ahumurize abanyarwanda, ati : "abongabo n'abameze nkabo mwese tuzabarasa ku manywa y'ihangu"! Akimara kuvuga atyo, abaministers, abayobozi ba gisilikare, abadepite, ingirwa ntumwa za Rubanda, abameya... kugeza ku muturage Rushati nkange, bose bakoma amashyi. Kagame kubera ubucucu n'ubusazi nawe ati: "ndarikocoye"! Icyo yiyibagiza ni amashyi bamukomeye yitwa "amashyi y'amaboko", atandukanye n'amashyi y'umutima! Bamwe bayakoma Kubera ubwoba, abandi ba mpemuke ndamuke bakayakoma kugirango bakomeze gukamirwa amabwabwa, dore ko inka z’iRwanda zitagikamwa ayera !

abanyarwanda, igihe cyo kwibohoza kirageze. Icya mbere tugomba gushira ubwoba, ntidutinye abayobozi b’abasazi batagishoboye gushyira mu gaciro kubera ko bitandukanije n’ubwenge cyangwa batigeze babugira. Abayobozi nka Kagame, Kabarebe, Habumuremyi, Mushikiwabo…kugeza ku musega nka Rucagu, tubime amatwi, tuyoboke abayobozi baharanira guha isura nziza amateka y’Urwanda n’ikizere cy’ejo hazaza ku banyarwanda. Twamagane agaciro ka Kagame na Rucagu, dutere inkunga abayozi n’amashyirahamwe azagira icyo atugezaho muri politique, imibereho myiza n’imibanire y’abanyarwanda.

uRwanda ruri gusenywa n’ibisazi by’abayozi barwo, ariko ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo : wowe nanjye !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article