Indatsimburwa zirashimira FDLR mu gikorwa cyo Gushyira intwaro hasi!

Publié le par Kanyarwanda

Indatsimburwa zirashimira FDLR mu gikorwa cyo Gushyira intwaro hasi!

Urubyiruko rw'u Rwanda rugizwe n'abasore n'inkumi ruzwi kw'izina INDATSIMBURWA , narwo ruboneyeho umwanya wo gushimira abantu bose batumye kandi bakitabira igikorwa cyakozwe n'urugaga FDLR , cyo kurambika intwaro hasi mu maso y' isi yose cyabereye i KATEKU, Buleusa ho i Walikale , Kivu y'Amajyaruguru ya Kongo.

Urubyiruko rw'Indatsimburwa rurashimira by'umwihariko aba bakurikira batumye iyo ntambwe ikomeye cyane kandi itazibagirana mu mateka y'u Rwanda iterwa mu ruhando rwa diplomasiya kuva u rwa Kanyarwanda rwabaho :

1) Rurema - iyo itaba impuhwe z'uwiteka byose ntibyari gushoboka. Ariko kuberako ari isezerano Nyagasani yasezeranyije impunzi zakomeje kwihanganira ibibi byose bakorerwaga na kagame na DMI ye ndetse n'ubukana bw'imigambi mibi yabo, ntitwakwiyibagiza imitego mibisha yashibukanye nyirayo , yariyatezwe ngo iyi nama ntigerweho bikarangira umwanzi yongeye kujya mugihombo cy'imbunda yari yaratabye azakoresha murubwo bugizi bwe nabi . "L'homme propose et Dieu dispose ."

2) Urugaga FDLR, by'umwihariko Perezida w'urugaga FDLR , Gen Maj BYIRINGIRO Victor (kuko ngo zitukwamo nkuru) ndetse n'abo ayoboye kuba barubahirije icyo kifuzo cyo gushyira utubando twabo hasi badatekereje cyane uburyo twabarwanyeho , tukarwana no ku mpunzi bari barangaje imbere mu mashyamba ya Kongo bahigwa n'abicanyi boherejwe n'agatsiko ka Kagamei .

3) Umuryango w'ibihugu by'Afurika y'Amajyepfo, SADC. uyu muryango nawo wabaye imbarutso yo kumvisha amahanga ikibazo cy'urugaga FDLR , ubwo Perezida wa Jamuhuri ya Tanzania , Nyiricyubahiro Jakaya Mrisho KIKWETE yatangaga ikifuzo mu nama y'ibihugu by'ubumwe bw'Afrika yabereye Adisababa, Ethiopia mu kwezi kwa Gicurasi, 2013, ntiyatinye kubwira bagenzibe , KAGUTA Museveni wa Uganda na Paul KAGAGAME w' uRwanda, ko kugirango amahoro aboneke mu karere k'ibiyaga bigari , ari uko bashyikirana n'ababarwanya, LRA na FDLR. Nubwo byaje gukurura amakimbirane , ariko isi yose yatangiye kumenya ukuri k'urunana FDLR. uyu muryango ntawe utawushimira keretse umwanzi w'abanyarwanda , kuko wiyemeje gucungira umutekano impunzi zigiye gushyirwa mu nkambi. Nk'indatsimburwa tukaba dusaba SADC kotsa igitutu Kigali ikemera gushyikirana na FDLR kugirango ibibazo by'uRwanda bikemuke mu buryo budasubirwaho. Turasaba uyu muryango kwereka Kigali , ibyiza by'imishyikirano ikanareka kwica , gufunga no gushimuta abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame!

4) UE, UK, France , Hollande , UA na USA . Indatsimburwa , ntitwabura gushyimira ibi bihugu n'iyi miryango uburyo batahwemye kwereka u Rwanda ko rugomba kureka ibikorwa by'ubushotoranyi ku gihugu cy'abaturanyi cya Congo . Bakomeje kwihanangiriza leta ya Kagame kureka gukomeza gukurikirana impunzi z'abanyarwanda aho ziri hose kw'isi izishimuta ndetse izindi zicwa. Kudakurikiza ayo mabwiriza byatumye ibyo bihugu bigabanya infashanyo zohererezaga mu Rwanda. Indatsimburwa turabasaba ibi bihugu gukomeza gushyigikira ibikorwa by'imishyikirano, Bikereka ubutegetsi bwa Kagame ko aringomba gushyikirana na FDLR.

5) MONUSCO. Iri ni ishami rya UN ryatumye umutwe w'ibyihebe M23 yari yarashyizweho kandi igaterwa inkunga na Kagame mu bya gisirikare ndetse no kubufasha bwose bugenerwa intambara. MONUSCO yatumye leta ya Kagame itakaza intwaro yaguze mu gihe cy'imyaka hafi 20 zari zaaratabye muri Congo zari kuzakoreshwa mu migambi yo gushyiraho HIMA-TUTSI EMPIRE. Aha ntitwakwiyibagiza uruhare Afrika y'Epfo na Tanazania , ubu bayobowe na Lt Col MADGAN Omar,babigizemo maze Kigali na Kampala yariyishyigikiye bakabihomberamo .

6) République Démocratique du CONGO. Indatsimburwa ntitwabura gushimira , igihugu cya Repubulica iharanira Demokarasi ya Congo cyacumbikiye impunzi z'abanyarwanda .By'umwihariko Feller LUTAHICHIRWA, Vice-gouverneur wa Kivu y'Amajyaruguru , Gen Delphin KABIMBI uteganya kuba umuyobozi wa komisiyo ishinzwe iki kibazo k'uruhande rwa Congo, akaba abifitemo ubunararibonye doreko yari no muri komisiyo yari yaratowe na Congo mu kurangiza ikibazo cya M23 i Kampala Uganda , ndetse n'icya CNDP yahoze ari iya Laurent NKUNDA mu mwaka wa 2008.

7) PS Imberakuri. Indatsimburwa ziboneyeho umwanya wo gushimira V/P wa PS Imberakuri akaba na V/P w'Ihuriro FCLR-UBUMWE , BAKUNZIBAKE Alexis, umurava n'ubutwari ndetse n'ubwitange agaragariza abanyarwanda arongoje imbere by'umwihariko Imberakuri. Ubutumwa bw'Indatsimburwa uti wahaserukanye ishema n'ishaja kandi urarenga duhinguka , ntituzagutererana haba mubibi cyangwa mu byiza , habe ninjoro cyangwa kumanwa.

8) CPC. Ntitwarangiza tudashimiye Impuzamashyaka CPC = FDLR + PS Imberakuri + RDI + UDR , irongojwe na Perezida wayo TWAGIRAMUNGU Faustin , washatse kwitabira iki gikorwa ariko ntibishoboke kubera ko umutekano we utari wizewe. kuba warufite icyo gitekerezo cyo kuyizamo ni nkaho waruyirimo . ubutumwa bw'Indatsimburwa ni :" Ntimugoheke kuko nimwe impunzi zihanze amaso kuko nimwe muri kw'isonga ."Abacu bafungiwe ubusa kandi n'abandi bagifungwa , bashimutwa kuva mubihugu bahungiyemo, twabasabaga ko mwakoresha imbaraga zose mwahawe na Rurema ndetse n'ababahaye iyo myanya ngo mubahagararire , mugahagarika ibibi byose biri gukorerwa imfungwa n'impunzi tutibagiwe n'abari mu gihugu imbere .

9) RWANDA. urubyiruko rw'u Rwanda, Indatsimburwa, ntitwabura koherereza u rwatubyaye ubu butumwa :" Indatsimbirwa twifuriza igihugu cyacu amahoro asesuye kuko ntitwifuza intambara yindi mu rwa Gasabo, ubwo rero turasaba Paul KAGAME na leta ye kurangiza iki kibazo amazi atararenga inkombe.Ngo : "Agapfa kaburiwe ni impongo" kandi ngo "Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona ."

10) INDATSIMBURWA Abatanazi. Sinarangiza ndashimiye Indatsimburwa Abatanazi yariyaduserukiye kuruwo munsi. Nyagasani akongerere ubutwari bwo kudatinya aho ruhinanye kandi Indatsimburwa mwese aho muri mukomeze uwo murava n ' ubwitonzi n'unutwari no gukunda igihugu cyacu ! Urubyiruko rw'Indatsimburwa.

indatsimburwangororero@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article