IMYAKA 20 IRIRENZE NTA MUHUTU UYOBOYE ETA- MAJORO Y'INGABO ZA KAGAME.

Publié le par Kanyarwanda

IMYAKA 20 IRIRENZE NTA MUHUTU UYOBOYE ETA- MAJORO Y'INGABO ZA KAGAME.

Ntabwo mbivugaho byinshi kuko narabivuze kenshi ko Eta-Majoro nta musirikare w'Umuhutu urayiyobora, ariko noneho reka turebe no mu zindi nzego za RDF zidakandagirwamo n'Umuhutu, Igipinga, Matopi, Umuhoteri; ayo n'amwe mumazina akoreshwa n'abasirikare ba Kagame iyo bavuga umuhutu.

  • Inzego z'iperereza sose ndavuga DMI,NSS nta Muhutu uraziyobora.
  • umutwe w'abasirikare barinda kagame R/G
  • Ingabo zirwanira mukirere.
  • ingabo zirwanira mumazi.
  • M/polisi.
  • Batayo ikoresha za burende.
  • Batayo ishinzwe kubika ibibunda binini n'amasasu
  • Batayo ishinzwe itumanaho rya gisirikare

HARI AHANDI HAGENDA HABONEKA ABASIRIKARE B'ABATUTSI BITEWE NIBIHAKORERWA KANDI HAKAYOBOWE N'ABASIVILE:

  • ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka,
  • Ikibuga cy'indege: usanga imirimo myinshi yagakozwe n'abasivile ihabwa ba maneko biyobenya bakomoka mugatsiko k'abasirikare b'abatutsi.

Ibi ntabwo bikorwa muri RDF gusa. Mu myaka 14 Polosi imaze ishinzwe nta muhutu urayiyobora. Usanga ibikorerwa muri RDF bidatandukanye nibikorerwa muri polisi. Mu Kwizihiza imyaka 20 RPF ifashe ubutegetsi, umuntu yakwibaza utubazo nka tubiri:

  1. IMYAKA 20 Y'INGOMA YA RPF ABASIRIKARE B'ABAHUTU BARAYIZIHIZA NTA PFUNWE BAFITE MUKAZI BAKORA?
  2. ABASIRIKARE B'ABATUTSI BATABASHA KUBONA AKO KAZI KUBERA INKOMOKO YABO CYANGWA KUTEMERA GUHISHA AKARENGANE GAKORWA, BO BARIZIHIZA IMYAKA 20 Y'UBWAMI BWA KAGAME BISHIMYE?

Tuzakomeza kubagezaho uko FPR-Kagame yaboshye abanyarwanda (kubohwa20).

Ruvunamacumu Ashire: eldephonse@facebook.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article