Kagame yishe Rwigema - niwe ubyivugira

Publié le par Kanyarwanda

Kagame yishe Rwigema - niwe ubyivugira

Video "a tribute to Gen Fred Gisa Part 3 guhera ku munota wa 11:08 irerekana ukuntu Kagame ariwe wicishishe Rwigema agamije kumusimbura ku mwanya wa chairman wa RPF.

Kagame ati: "nabyiyumvagamo ko hari icyabaye kuri Gisa Rwigema". Ngo yanarose Gisa yapfuye. Kagame mbere yuko ngo abimenyeshwa officially yari yarohereje umuntu mu ibanga ngo agende aneke aze amubwire niba koko yiboneye n'amaso ye Rwigema! Uwo muntu amubwiye ko Gisa yapfuye ntiyashidikanyije ngo kuko yasaga n'uwari usanzwe abizi! Icyo gihe kandi yari yiteguye gutaha kuko ngo yari amaze gusezea acikirije icyari amashuri yari arimo muri USA. aya magambo ya Kagame agaragaza nta gushidikanya ko urupfu rwa RIP Rwigema ari Kagame urwihishe inyuma.

Rwigema yari akunzwe n'abasilikare bose, kandi nk'uko mubizi Kagame ntiyemera ko hari umuntu wakundwa cyangwa ngo amenyekane kumurusha. Usibye na Rwigema, abandi bose bari bagaragiye Rwigema nka ba Bayingana, Bunyenyezi, Kayitare... bagiye bicwa mu buryo budasobanutse. nguko uko Kagame yafashye FPR n'uRwanda ku kiguzi cy'amaraso y'intwari zikomeye n'inzirakarengane zitagira ingano, no gutatira igihango; maze RPF ayihindura akarima ke itakaza gutyo indangangaciro z'umwimerere zari zatumye urugamba rwo kubohoza uRwanda ushozwa.

Kagame niwe wishe intwari y'uRwanda Gen. Fred Gisa Rwigema.

Publié dans Rwigema, Kagame, Kayitare, Bunyenyezi, RPF

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article