Bya ndi umunyarwanda = ibihutu.

Publié le par Kanyarwanda

Bya ndi umunyarwanda = ibihutu.

Ejo nahoze nganira n'imwe mu nshuti zange ku ijambo "imfura"! Byanyibukije ukuntu abatutsi hagati yabo bakoresha ijambo imfura mu mwanya w'ijambo umututsi. Umututsi iyo akubwiye ngo uraho wa mfura we, aba ashatse kuvuga ngo uraho wa mututsi we!

Nyuma y'amahano yagwiririye uRwanda, leta ya Kagame yabeshye abanyarwanda ko nta bwoko bukibaho, ko ntawe uzongera kuvuga ijambo umuhutu, umutwa cyangwa umututsi. Abatutsi bahinduriwe izina maze bose bitwa "abacitse ku icumu" naho abatwa bitwa "abasigajwe inyuma n'amateka". Ntibyaboroheye kubonera akabyiniriro abahutu. Batangiye bose bitwa "interahamwe" ariko kubera ko batazi gushyirahamwe, basanga iryo zina ritabakwiye!

Imyaka makumyabiri yari igiye gushyira abahutu batarabona izina bahuriyeho bose. Hagati muri 2013 abajyanama b'intagondwa za Kagame bamutangarije ko baboneye inyito abahutu kuva ku yonka, kandi ko atari izina gusa ko ahubwo ari icyasha. Nguko uko ndi umunyarwanda yavutse!

Singaruka ku bisobanuro byo mu mizi bya ndi umunyarwanda, ariko muri rusange mwese muziko intego ya ndi umunyarwanda ari uko abahutu bose basaba imbabazi; baba abakoze ibyaha, abatarabikoze ndetse n'abavutse ibyo byaha bitarakorwa. Iyo gahunda ni ikintu abahutu bose bagomba guhuriraho nk'uko abatutsi bose bitirirwa kurokoka itsembatsemba! Nguko uko abahutu babaye ba ndi umunyarwanda. Ubu imvugo itangiye kumenyerwa mu Rwanda, iyo uvuze ngo uriya runaka ni "ndi umunyarwanda" uba ushatse kuvuga ko ari umuhutu.

Nk'uko uRwanda rwamye ari inyabutatu, leta ya Kagame ntishaka ko dutakaza uwo murage, ahubwo yawujyanishije n'igihe tugezemo; bityo mu Rwanda aho kuba "ABAHUTU, ABATWA N'ABATUTSI", hari "BYA NDI UMUNYARWANDA, ABASIGAJWE INYUMA NAMATEKA N'ABAROKOTSE". Ngiyo inyabutatu yo mu gihe tugezemo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article