Alain Gautier: umugabo w'nganzwa!

Publié le par Kanyarwanda

Alain Gautier: umugabo w'nganzwa!

Qui porte la culotte chez les Gautiers? C'est Dafroza; umunyarwandakazi wacitse ku icumu rya jenocide yitiriwe abatutsi akaba yashakanye n'umufaransa Alain Gautier...nguko uko Dafroza yiswe Gautier. Mu byo twavuga Dafroza yagezeho ni ukoza mu murwe bwana Gautier nubwo nubusanzwe ntacyarimo, akamwumvisha ko agomba kumufasha kurwana urugamba rwa Kagame.

kuvuga ko Dafroza ari umunyarwandakzi harimo kwibeshya kuko ntaharanira inyungu z'abanayarwanda; yewe ntanuwavuga ko ari umututsikazi kuko inyungu z'abatutsi yaziteye ishoti. We na Gautier si abafaransa kuko nta mu faransa nyawe waharabika igihugu cye agamije kuronka akayabo k'amadorali ahabwa n'agatsiko ka Kagame.

Wambaza uti mbese ko ba Gautier atari abanyarwanda ntibabe abafaransa, ni abo mu buhe? Aba bantu ni abo muri bwa bwoko bw'inyamaswa zikorera agatsiko ka Kagame, bagurishije roho zabo ku gaciro k'amadorali ava mu maraso y'abanyekongo kugirango bakunde bakorere agatsiko ka Kagame mu mugambi mubisha wo gucamo abanyarwanda ibice!

Uti gute? Iyo aba bantu baza kuba abanyabwenge bakaba baharanira koko inyungu z'abanyarwanda cyangwa abasizwe iheruheru n'amahano yagwiririye uRwanda, bakagombye guhera kuri Kagame mu kwamagana no gushinja abahekuye uRwanda. Bagombye guhera kuri ambassade z'uRwanda mu bufransa no mu bubiligi zikomeje imigambi mibisha yo gukomeza guhekura urwanda zikorana n'abicanyi boherejwe na Kagame guca imitwe abatavuga rumwe nawe!

Gautier na Dafroza baribeshya kuko mu gihe bagoreka amateka kubw'inyungu zabo, barica ejo hazaza. Nyuma y'imyaka 20 urwatubyaye rugushije ishyano, twagombye kuva mu marangamutima, tukazirikana ko abanyarwanda twese tureshya; ko nta numwe uva amazi yaba umuhutu cyangwa umututsi. Tukemera guhangana n'amateka yacu, abahekuye uRwanda bose bakamaganwa ndetse bakanahanwa, jenocide yakorewe abatutsi ntitandukanywe n'iyakorewe bahautu.

Dafroza na Alain Gautier, ubu butumwa ni ubwanyu, nimureke kuba imbohe z'akayabo Kagame abayorera kuko amateka azerekana ko mwayobye. Niba mushaka guharanira inyungu z'abanyarwanda muri rusange, igihe kirageze, kandi niba mushaka kuguma mu buyobe, nababwira iki, rubanda niyo izabakanira urubakwiye!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article