KWIBUKA-20 : N’ABAHUTU BAVA AMARASO!

Publié le par Kanyarwanda

KWIBUKA-20 : N’ABAHUTU BAVA AMARASO!

Ku mabwiriza ya Kagame, ku italiki ya 06 mata 1994, Frank Nziza na Eric Nshimiyimana bahanuye indege yari itwaye Président Habyarimana w’uRwanda na Ntaryamira w’uBurundi hamwe n’abari babaherekeje. Tuzi twese nta gushidikanya ko iki gikorwa cy’ubugwari aricyo cyakomye imbarutso ya génocides zabaye mu karere k’ibiyaga bigari.

Kagame kuzabazwa génocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 na génocide yakorewe abahutu kuva mu Kwakira 1990. Mu gihe twese tuzirikana kandi twibuka inzirakarengane z’abatutsi zishwe muri Mata 1994, ninde uzirikana inzirakarengane z’abahutu baguye muri génocide yakozwe na FPR ya Kagame kuva mu kwakira 1990? Ni ku bw’iyo mpamvu nsaba abanyarwanda twese ngo tuzirikane n'abahutu baguye muri génocide yakozwe na FPR.

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 20, ndibanda ku bwicanyi FPR yakoze mu 1994, ariko tunazirikana ibyo yagiye ikora muri Byumba, Ruhengeri n’Umutara mbere ya 1994 ndetse n’ibyabereye mu majyepho y’uRwanda no muri Congo nyuma ya 1994.

Muri Nzeri 1994, Robert Gersony nyuma y’ubushakashatsi yakoreye mu Rwanda, yatangarije UN na UNHCR ko mu Rwanda hari kubera ubwicanyi busa na Génocide bwakorerwaga abahutu. Gersony report, ivuga ko kuva mu kwezi kwa Mata kugera muri Kanama 1994, inyeshyamba za RPA zari zimaze kwica hafi ibihumbi 45 by’abahutu kandi ko 2/3 bari abagore n’abana.

Muri Mata 1994, Major Wilson Rutayisire yagize ati : “When we meet interahamwe we kill them and we are going to keep killing them”. Naho Kagame we ku italiki ya 27/07/1994 yagize ati: “hamful elements were hidden in bushes and banana plantations. Therefore, a cleaning was necessary to separate innocent people with the killers”. Ku bwa Kagame na Major Rutayisire, interahamwe ni abicanyi ni abana, abagore n’abasaza batari bafite intwaro. Dore hamwe hagiye habera gukiza umwanda nk’uko Kagame abivuga kuva muri Mata kugeza muri Kanama 1994:

Byumba, Mata 1994: Kanazi, Rutongo, Giti, Murambi , hiciwe ibihumbi by’abahutu. Kuri stade ya Byumba, abasilikare ba RPA bari bayobowe na Major John Birasa bishe abahutu bari bahahungiye barenga 300. Gishara, inkotanyi zashutse abaturage ngo bajyane guhiga imvubu hanyuma bayisangire bamaze kwirundanya babarohamo za grenade. Inkotanyi kandi zatumije amanama za Nyabwishongezi, Rwamagana, Kayonza, Gahini, Mukingi… abaturage bamara guterana zikabagota zikabarasa. Nibyo bise kwitaba inama ukitaba Imana.

Butare, Kamena-Nyakanga 1994: Shyanda, Kizi, Muyira, Rusatira, Rango, Save, Nyaruhengeri, Rusatira, Kigembe, EAV Kabutare… abaturage bagiye barundanywa hanyuma bamara kubica imirambo bakayijugunya mu misarane no mu byobo rusange.

Gitarama, Kamena- Nyakanga, 1994: ubwicanyi bwabereye Kabgayi bwari buyobowe na Captain Théoneste Rurangwa, Mugina, Muhanga, Murama, Kivumu, Mukingi, Runda, Gahini… inkotanyi zarundanyaga abaturage zikabarasa, abarokotse abamanpower batari bazi gukoresha imbunda bakabicisha inyundo udufuni n’imipanga. imirambo yagiye ijugunywa mu misarane no mu byobo byacukurwagamo umucanga n’amabuye. Nyamabuye, abasirikare ba Kagame batumiye inama iGatenzi, hanyuma barobanura abagabo babicira mu nzu ya Rwamigabo bakoresheje udufuni, abagore biciwe mu nzu ya Ntawugashira, naho abana babatsinda mu nzu y’uwitwa Margarita barangije barayitwika. iGitarama ubwicanyi bwayobowe na Major Sam Bigabiro.

Kigali Ngali, Umutara, Nyakanga – Kanama 1994: Kanzenze, Ndera, Ngenda, Gabiro abahutu bicishijwe udufuni n’abamanpower ba Kagame. Ahenshi imirambo barayitwitse ibisiganzwe bakabijugunya mu misarane cg mu byobo rusange. Mu mugi wa Kigali, Remera, Gishushu, Stade Amahoro… abasilikare ba Kagame bari bafite amalists y’abagombaga kwicwa. Bagenda inzu ku yindi bakica bose n’iyonka, abo batabonye bakabasanga aho bahungiye. Mu bagiye bicirwa mu ngo zabo n’imiryango yabo twavuga nka Sylvestre Bariyanga, Col. Pontien Hakizimana, Major Helene Bugenimana, Felicien Mbanzarugamba, Emmanuel Hitayezu, Théoneste Mujyanama, Phénéas Bwanakeye, Emmanuel Bahigiki, Claudien Habarushaka na Emile Nyungura, ise wa Corneille.

Sinarangiza ntibukije abanyarwanda ko UN na UNHCR bahisemo kudashyira ahagaragara Gersony reprt, ibyo bikaba byarahaye umurego Kagame wo gukomeza kwica abahutu ndetse anabakurikirana muri R.D.Congo aho yishe abahutu barenga miliyoni, n’abanyecongo barenga milioni 7.

Banyarwanda namwe nshuti z’uRwanda muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 20 génocides zabaye mu Rwanda, muzirikane abanyarwanda bose nta vangura ndetse n’abanyekongo batakaje ubuzima bwabo kubera inyota y’ubutegetsi n’ubusambo bwa Kagame n’abamushyigikiye cyane cyane abongereza n’abanyamerika. Ndasaba ababishoboye bose guharanira ko abagize uruhare muri génocides zo mu karere kacu bose bashyikirizwa ubutabera. Ku banyarwanda bakiri inyuma ya Kagame, igihe kirageze ngo mwitandukanye n’ikibi, muharanire ukuri kandi mwamagane umwicanyi Kagame umajije imitima y’abanyarwanda mu icuraburindi.

Harakabaho uRwanda n’abanyarwanda batahiriza umugozi umwe!

Related: http://www.hrw.org/reports/1999/rwanda/Geno15-8-03.htm#TopOfPage

http://www.globalresearch.ca/the-rwanda-genocide-who-killed-the-hutus/24372

http://www.globalresearch.ca/the-rwanda-genocide-who-killed-the-hutus/24372

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article