Igisobanuro cy'Urupfu by Kizito Mihigo.

Publié le par Kanyarwanda

Igisobanuro cy'Urupfu by Kizito Mihigo.

Indirimbo "Igisobanuro cy'Urupfu" ya Kizito ngo yaba iri kwamaganwa n'abihariye izina ry'abacikacumu. Abo batutsi b'intagondwa ngo ntibashaka ko amasengesho Kizito asabira abahutu bishwe ntibyitwe Génocide agera ku mana!

Kizito amaze gusobanukirwa ko ubwiyunge nyabwo budashoboka hatabanje kubaho ubutabera buzira inenge! Kuva ku munota wa 4: 31 kugeza 5:21, agira ati "...jenoside yangize imfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira...ndabazirika, ndabakomeza...", aho rero ngo hakaba ariho hababaza intagondwa z'inkoramaraso.

Kizito ahimba iyi ndirimbo yari yayitekerejeho bihagije, inama namugira ni ugukomera kuri position ye, naho yabizira, niyo nzira y'ubutwari! Ntakwiriye kugira uwo asaba imbabazi kuko ibyo avuga arabizi, yarabyiboneye n'amaso ye, ukuri guca mu ziko ntigushye!

Sinarangiza ntabibukije ko iyi ndirimbo ya kIzito kandi ijyanye n'inyandiko duherutse gusohora ikaba ari n'insanganyamatsiko yo kwibuka y'uyu mwaka: http://antikagame.over-blog.com/2014/04/kwibuka-20-n-abahutu-bava-amaraso.html . Birashoboka ko iyi ndirimbo ya "Igisobanuro cy'Urupfu" ya Kizito ishobora gukurwa kuri youtube mu minsi ya vuba, nabasaba kongera kuyumva no kuyizirikana kuko ijyanye n'ibihe turimo. http://glpost.com/impamvu-indirimbo-ya-kizito-mihigo-igisobanuro-cyurupfu-yaciwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impamvu-indirimbo-ya-kizito-mihigo-igisobanuro-cyurupfu-yaciwe-mu-rwanda.

Mugire icyunamo kiza, mwibuka kandi muzirikana bose!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article