REPUBULIKA N’UBUHUNZI

Publié le par Kanyarwanda

REPUBULIKA N’UBUHUNZI

Iyo witegereje neza amateka y’uRwanda, usanga repubulika usibye ibibazo by’amacakubiri hagati y’abahutu n’abatutsi byagiye ku karubanda, ikindi républika yatuzaniye ni ubuhunzi.

Intambara zahozeho haba mu ntangiriro z’amateka y’uRwanda cyangwa ikindi gihugu icyo aricyo cyose ku isi ! Kuva abatutsi bagera mu Rwanda bakaza biyita ibimanuka kivuye mu ijuru bigaruriye ubwami bw’abahutu, maze abahutu nabo barabayoboka bakemera kuba abagaragu babo.

Ibyo byose ntibivuze ko ubwami bw’abahutu bwigaruriwe nta ntambara cyangwa amaraso amenetse ! Ariko ikigaragara ni uko muri icyo gihe nta buhunzi bwabayeho. Reka turebe twifashishije imibare uko byari bimeze guhera mu myaka 10 yabanjirije révolution ya 1959 (reba igishushanyo cya mbere).

Mu mwaka w’1950, urwanda rwari rutuwe n’abanyarwanda baranga gato miliyoni 2, kugeza mu 1960 aho umubare w’abatuye uRwanda wari ugeze kuri hafi kuri miliyoni 3 nta mpunzi n’imwe y’umunyarwanda yari yabarurwa. Revolution ya 1959 yahaye rubanda nyamwinshi ubutegetsi n’uburenganzira bwa muntu, kandi byari ngomba kubera akarengane kakorerwaga abahutu muri icyo gihe !

Reka turebe uko républika ya 1 n’iya 2 zitwaye kuri iki kibazo (igishushanyo cya 2). Guhera muri za 1961, abatutsi bari bashyigikiye ubwami n’abatemeraga gutegekwa n’umuhutu bahunze uRwanda. Mu 1961, habarurwaga impunzi zigera ku bihumbi 147, zakomeje kwiyongera kugeza ku bigumbi birenga 320 mu mwaka w’1990 aho FPR itereye uRwanda.

Républika ya mbere n’iya 2 zanananiwe gukemura ibibazo by’ubuhunzi, sindi bugaruke ku karengane kagiye gakorerwa abatutsi muri icyo gihe ari nako katumye impunzi ziyongera. Hagati aho kandi umubare w’abanyarwanda wariyongereye, bavuye kuri miliyoni hafi 3 mu 1960, bagera kuri miliyoni zisaga 7 muri 1990 ubwo FPR yateraga uRwanda. Nkurikije akarengane kakorewe abatusi mu myaka 30 yakurikiye révolution ya rubanda, intambara ya FPR yari ifite ishingiro ! Intego za FPR zari ugushyiraho ubutegetsi burengera abanyarwanda bose nta kuvangura, ubutegetsi abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa bisangamo. Abantu bashishozaga muri icyo gihe bumvise akarimi keza ka FPR barayishyigikira, bamwe mu bahutu barayiyoboka. Baba abahutu bayiyobotse cyangwa abatutsi bayishinze, uyu munsi bamaze kubona ko bibeshye, ibintu byarahindutse, ibibazo byarushijeho kuba ingorabahizi, abanyarwanda bararebana ay’ingwe.

FPR imaze gufata ubutegetsi muri 1994, abatutsi benshi bari hanze baratashye, abahutu barenga milioni 2 bafata inzira y’ubuhunzi. Ifatwa ry’ubutegetsi kwa FPR ryaranzwe kandi n’ukugabanuka kw’abatuye uRwanda gukabije, ibyo bikaba byaratewe n’ubwicanyi bwagiye bukorwa na FPR guhera muri 1990, ndetse na génocide yakorewe abatutsi nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, igikorwa cyabaye imbarutso ya génocide y’abatutsi.

Nkuko imibare ibyerekana, muri 1990 inkotanyi zitera, urwanda rwari rutuwe na miliyoni zirenga 7, muri 1994 zifata ubutegetsi hari hasigaye hafi milioni 6, hakiyongeraho kandi impunzi zirenga miliyoni 2 z’abahutu zari cyane cyane muri R.D. congo. Muri 1996 no mu 1997, ingabo za Kagame zagiye muri RDC, inkambi z’impunzi zirasenywa, umubare w’impunzi uva kuri millioni 2 n'ibihumbi hafi 300 ugera ku bihumbi 68 (reba igishushanyo cya 3). Mbese izo milliyoni z’abahutu zagiye he ?

FPR yabashije gutwika amwe mu magufa y’abahutu, ayandi iyapakira amakamyo iyazana mu Rwanda iyashyira mu nzibutso za génocide yitirirwa abatutsi, ariko icyo ishobora kuba yaribagiwe ni ugutekinika imibare. Muri 1994 hariho abanyarwanda 7 986 000; ni ukuvuga 5 728 000 bari mu gihugu na 2 258 000 zari impunzi. Muri 1997, hari abanyarwanda 6 539 000 muri abo 6 471 000 bari mu gihugu naho 68 000 bari mu buhungiro. Ikigaragazwa n’iyi mibare ni uko abavutse n’abatahutse ari bo bake kurusha abapfuye. Hagati ya 1994 n’1997, miliyoni imwe n’ibihumbi 447 by’abanyarwanda bagiye hehe? Kagame rero azadusobanurire koko niba yaracyuye impunzi muri 1996 na 1997. Hafi 1,5 y’abahutu bari muri Congo barishwe, none ngo nta génocide y’abahutu yabayeho!

Nk’uko twabirebye haruguru, impunzi muri 1997 zaragabanutse ku buryo bugaragara kuko zavuye kuri miliyoni zirenga 2 zikagera ku bihumbi 68. Atari uko zaratashye, ahubwo zishwe! Kagame nibwo buryo yabonye bwo kukemura ikibazo cy’ubuhunzi! Ariko se koko yaragikemuye? Guhera muri 1997, umubare w’abanyarwanda wongeye kuzamuka, abatuye urwanda bava kuri miliyoni 6,5 muri 1997 bageza kuri miliyoni zisaga 11 muri iki gihe. Impunzi zakomeje kwiyongera kuko zavuye ku bihumbi 68 ubu zikaba zikabakaba ibihumbi 100 (reba igishushanyo cya 4). Mbese ibyo bihumbi ijana biteye Kagame inkeke? Mbese abo bantú biganjemo abahutu bazemera kuguma kuba impunzi? Ikigaragara ni uko izo mpunzi nta mpungenge zimuteye. Baba abahutu bari hanze baba n’abari mu gihugu, nta numwe utazirikana umuvandimwe, umubyeyi cg inshuti Kagame n’ingabo ze bishe. Nubwo ubutegetsi bwa Kagame bwahahamuye abahutu, ariko ntibuzakomeza kubakina ku mubyimba ubuziraherezo. FPR ifite imbunda n’amasasu bya rutura, umuhutu ntanagitunze umupanga mu nzu…!

None uyu munsi hakorwa iki? Révolution ya 1959 aho gukemura ibibazo yarabyongereye, intambara yashojwe na FPR inkotanyi yahitanye miliyoni zirenga 2 z’abanyarwanda harimo abahutu barenga 75% birangije byitwa génocide y’abatutsi. Imyaka 20 irashize gahutu abaye ingaruzwamuheto, ashinyagurirwa kugeza n’aho agomba gusaba imbabazi z’uko yiciwe! Ni igitangaza! Mbese abahutu nka ba Gitera, Kayibanda, Mbonyumutwa… uyu munsi uwabashaka mu Rwanda no mu buhunzi yababona? Mbese uyu munsi igisa na révolution ya 1959 kirashoboka? Umuhutu azarenganywa kugeza ryari? Agatsiko ka Kagamé kazadukina ku mu byimba kugeza ryari?

Muri iki gihe kandi, biragaragara ko usibye n’abahutu ubutegetsi bwa Kagame butangiye kwibasira n'abatutsi babushyigikiye bakanabushyiraho. Kagame yaba ari kwikoza agati kw’ibya kuko namara gutakaza ikizere cy’abatutsi, sinzi niba abanyamahanga bazamushyigikira ubuziraherezo. Ikindi nakwibaza nti mbese abahutu n’abo batutsi bashobora gufatanya mu rugamba rwo guhirika ubwami bwa mwene Rutagambwa? Impamvu z’urwo rugamba se ni zimwe? Ni ahanyu basomyi, ibitekerezo byanyu nibyo bizubaka urwanda buri munyarwanda yibonamo!

Ikitonderwa:

imibare yakoreshejwe muri iyi nyandiko yavuye kuri sites zikurikira:

http://data.un.org/CountryProfile.aspx?crName=RWANDA

http://esa.un.org/unpd/wpp/Excel-Data/population.htm

http://esa.un.org/unpd/wpp/Excel-Data/population.htm

www.unhcr.org/statistics/populationdatabase

Ubuhunzi kuva mu 1950 kugeza uyu munsiUbuhunzi kuva mu 1950 kugeza uyu munsi
Ubuhunzi kuva mu 1950 kugeza uyu munsiUbuhunzi kuva mu 1950 kugeza uyu munsi

Ubuhunzi kuva mu 1950 kugeza uyu munsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article