Kagame apfuye uyu munsi byagenda bite ?

Publié le par Kanyarwanda

Kagame apfuye uyu munsi byagenda bite ?

Mbese iki kibazo nawe waba ujya ukibaza ? Mu minsi ishize twabonye ukuntu bamwe mu banyarwanda batagira ubwenge bishimiye urupfu rwa nyakwigendera Patrick Karegeya, nk’aho bo bazatura nk’ibisi bya Huye ! Byatumye nsubiza amaso inyuma, ndeba ukuntu kagame yanzwe haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga cyane cyane mu bihugu bituranyi, bintera kwibaza uko byagenda ejo twumvise ngo Kagame yasanze Habyara!

Abanyarwanda benshi bigaragaza nk’abamukunda kubera ubwoba cyangwa inda ndende ! njya nibaza nti mbese baba abagaragariza n’abatagaragariza Kagame ko bamwanga, ejo mu gitondo tubyutse tunkumva ngo noneho si ibihuha Kagame yatuvuyemo babigenza gute ? Mbese twaba aka ba banyecongo ? Cg twakwiyumanganya kuko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ! Icyo nzi nzeza ni uko Kagame apfuye nta wamuririra, yewe n’umuryango we nibaza ko yawushegeshe. Kera najyaga numva baririmba ngo « Général Gisunzu napfa impundu zizavuga », ariko Kagame amaze guhanura indege ye mwabonye ibyakurikiraho !

Abantu bavuga byinshi kuri case ya Kagame ! Bamwe bagira bati : « gatindi apfuye, uRwanda rwaruhuka, rugatemba amata n’ubuki aka ya ndirimbo ya kera ! » ariko njye nkaba nabaza nti « ni inde wamusimbura ? » Abashaka umwanya we ni benshi, kandi ku mpamvu zitandukanye. Urugero ni nka Nyiramongi bivugwa ko ubugome aburusha Nyirayuhi! Abandi ni abasirikare yahinduye imbwa imwe ubwira ngo zingama, ikazingama, nk’abo bumvise ko umuhanya yahinyagaye, ibyakurikira bizwi n’Imana! Opposition iri mu bu hungiro, mbese Kagome agubanutse bahubukira gutaha, babanza bakareba aho bishya bishyira ? RNC, FDU, RDI, FDLR,…mwakora iki ? mbese muri tayali ?

Hari abandi babona kagame apfuye hahita hongera kuba akavuyo nk’akakurikiye urupfu rw’ikinani, aho naho ndabaza nti ako kavuyo katerwa nande ? Mbese hari umuhutu ukifuza kwica umututsi cyangwa umututsi wifuza kwica umuhutu ? Njye nsanga abanyarwanda benshi amateka yaratwigishije ku buryo aho tugeze aha ntawatinyuka kwica umuturanyi we. Abantu amateka atagize icyo asigira ni Kagame n’agatsiko ke, kuko bo bakomeje gukora nk’ibyo ingoma zababanjirije zagiye zikora, ariko nizera ndashidikanya ko abanyarwanda muri rusange bo tutagwa mu mutego abadukuriye baguyemo !

Tuzi neza ko umunsi umwe Kagame azapfa, kimwe natwe twese ; umurage azasigira urwanda n’abanyarwanda ni uwuhe ? Isi izamwibuka ite ? Amateka azamuvuga ate ? Wowe usoma iki gitekerezo, uzamwibuka ute ? Nubwo Kagame apfuye ntabyishimira, cyane cyane kubera ko yaba atorotse ubucamanza, ariko ntabwo nazigera mukumbura!

Publié dans Kagame, Antikagame, rwanda, RDI, RNC, FDLR

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article