IBYARANZE KAGAME MU MYAKA 20 ISHIZE

Publié le par Kanyarwanda

IBYARANZE KAGAME MU MYAKA 20 ISHIZE

Muri iyi myaka 20 ishize, ubutegetsi bwa Kagame bwaranzwe no guhohotera uburenganzira bwa kiremwa muntu, baba ababurwanya, abahutu muri rusange cyangwa abandi bashoboraga gutanga ubuhamya ku bwicanyi RPF yagiye ikora. Muri iyi myaka ya nyuma ya 2000, ubwicanyi bwa Kagame bwibasiye cyane ababurwanya butavanguye amoko.

Ariko mbere y’2000 Kagame yibasiraga cyane abahutu muri rusange, kimwe n’abari barabonye aho ingabo za RPF zakoraga ibara, muri abo twavuga nk’abapadiri benshi b’abanyamahanga n’abakozi b’amaONG bagiye bicwa kubera iyo mpamvu.

Dore amwe mu mazina y’abazize ukuboko kwica kwa Kagame :

  • Colonel Patrick Karegeya, umwe mu bashinze RNC (yishwe le 31/12/ 2013, Johannesburg muri South Africa),
  • Major John Sengati yashinjwaga kuba inshuti ya Kayumba Nyamwasa (yishwe le 10/05/ 2013, iGitarama),
  • Théogène Turatsinze (yishwe le 15/10/ 2012, Maputo-Mozambique),
  • Frank Ntwari (bagerageje kumwica le 22/08/2012, Johannesburg muri South Africa),
  • Charles Ingabire, umunyamakuru w’ikinyamakuru Inyenyeri News cyandikirwa kuri internet kandi kikaba kinenga ubutegetsi bwa Paul Kagame (yishwe le 01/12/ 2011, Kampala muri Uganda),
  • André Kagwa Rwisekera, yari umuyobozi wungirije w’ishyaka Green Party (bamuciye umutwe bamuta mu ruzi mu kwezi kwa 07/2010, Rwanda),
  • Jean Léonard Rugambage, umwanditsi w’ikinyamakuru Umuvugizi (yishwe le 24/06/2010 mu Rwanda) nyuma y’aho ikinyamakuru cye cyanditse ko leta y’uRwanda yihishe inyuma y’abashakaga kwica Général Kayumba Nyamwasa.
  • Kayumba Nyamwasa (abicanyi ba Kagame bagerageje kumwica ubugira kabiri mu kwezi kwa 06/2010, Johannesburg muri South Africa),
  • Colonel Danny Ndahiro n’umwana we w’imyaka 9 (bishwe le 01/07/2009, iKigali)
  • Mr Juvenal Uwilingiyimana, yabaye ministri w’ubucuruzi ku bwa Habyarimana (yishwe mu 2008 iBruxelles, Belgique),
  • Joshua Abdul Ruzibiza, yanditse igitabo kitwa Rwanda: histoire secrète (yishwe arozwe mu 2007,muri Norvège),
  • Colonel Laurent Bangaya (yishwe le 08/06/2003, Calabar-Nigéria),
  • Colonnel Cyiza, yabaye président w’urukiko rw’ubujurire (yaranyurujwe anicwa mu kwa 06/2003, umurambo we ntiwigeze uboneka),
  • Eduard Mutsinzi, umunyamakuru w’ikinyamakuru Intumwa yanditse inyandiko yavugaga ukuntu RPF yateganyaga kwiba amajwi mu matora ya président yo muri 2003 (yaranyurujwe, akorerwa iyicarubozo kugeza apfuye, mu kwezi kwa 05/2003, Rwanda),
  • Dr Léonard Hitimana, umudépité watinyutse kunenga ubutegetsi bwa Kagamé (yishwe le 07/04/2003 hanyuma bamuta muri Nyabarongo),
  • Mr Gratien Munyarubuga, umwe mu bashinze ishyaka PDR ubuyanja (yishwe le 26/12/2002, mu Rwanda),
  • Ms Regina Uwamaliya (yishwe le 16/12/2000 iBruxelles, Belgique),
  • Dr Assiel Kabera (yishwe le 05/03/ 2000, mu Rwanda),
  • Mr Pasteur Musabe (yishwe le 15/02/ 1999 muri Cameroun),
  • Mr Seth Sendashonga yabaye ministre de l’intérieur wa Kagamé akaba yaramaganye ubwicanyi bwakorewe abahutu (yishwe le 28/05/1998 iNairobi- Kenya)
  • Emmanuel Munyemanzi (yishwe le 05/05/1998 mu Rwanda) nyuma yo gucisha kuri TVR vidéo zerekana ubwicanyi bwakorewe abahutu,
  • Abapadiri Duchamp na Curick Vjechoslav bishwe mu 1998, bazize kuba barabonye ubwicanyi ndengakamere bwakozwe na RPF,
  • Colonel Stanslas Hakizimana n’umuryango we wose (bishwe le 15/11/1997 iNyarutovu-Rwanda),
  • Mr apollo Hakizimana, Umwanditsi w’ikinyamakuru Umuravumba (yishwe mu kwa 04/1997) nyuma yo gufatirwa kw’ ikinyamakuru cye cyari cyanditse inyandiko ku bwicanyi bwakorewe abahutu mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’uRwanda,
  • Mr. Vincent Nsanzabaganwa (yishwe le 14/1997 iKigali),
  • Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru Alphonse Nkubito (yishwe mu kwa 02/1997) nyuma yo gushinja Kagame ubwicanyi bwakorewe abahutu,
  • Abanya-Espagne 3 bakoreraga Médecin du Monde hamwe n’amagana y’abahutu (bishwe le 18/01/1997) mu nkambi y’abavanywe mu byabo ya Gakenke,
  • Abagenzuzi ba UNHCR bakomokaga muri Cambodgia no mu bwongereza, bakaba barabonye ubwicanyi bwakorewe abahutu iMusanze, Kinigi, Gatonde na Cyabingo (bishwe le 04 Janvier 1997 mu Ruhengeri),
  • Umupadri Guy Pinard (yishwe le 02/02/1997 iKinigi mu Ruhengeri), yiciwe mu missa imbere y’abanya-paroisse ye. Uyu mupadiri yari yarabonye ubwicanyi bwinshi bwakorwaga na FPR.
  • Ubwicanyi bwakorewe abahutu iGatonde, Cyabingo na Nyakinama muri 1997,
  • Ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Congo hagati ya 1996 et 1997.
  • Col Théoneste Lizinde, yabaye gouverneur wa Byumba, yamaganye ubwicanyi bwakorewe abahutu iByumba (yishwe le 06/10/1996, Nairobi- Kenya).
  • Ubwicanyi bwakorewe abahutu b’abacivils kuri cathédrale ya Byumba n’iMusanze muri 1996.
  • Ubwicanyi bwakorewe abahutu bari baravanywe mu byabo mu nkambi y’iKibeho bwakozwe hagati ya le 18 na le 22/04/1995.
  • Padiri Claude Smard (yishwe le 17/10/1994) nyuma yo kwamagana inyururwa n’ubwicanyi byakorerwanya abanye-paroisse ye,
  • Ubwicanyi bwakorewe abashumba batatu ba kirizia Gatolika (bishwe le 05/06/1994 iGakurazo),
  • Padiri Vallmojo, yiboneye kenshi ubwicanyi bwakorerwaga abanyaparoisse ye bukozwe na (yishwe le 12/04/1994 iNyinawumuntu).

Ikigaragazwa n’uru rutonde rw’abazize Kagame ni uko umuntu wese wamubonye akora ubwicanyi akaba atizeye ko azamubamo (azamubikira ibanga) yamuhitanye! Icyo yirengagiza ni uko abamubonye turi benshi, kandi tuzaceceka ari uko dupfuye! Natwica abandi bazamubona nabo ntibazamuhishira. Inama nagira Kagame, ni iyo kwemera ibyaha akagabanyirizwa ibihano!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article